RDC ishobora kudakina Igikombe cy'Isi kubera 'uburiganya'

RDC ishobora kudakina Igikombe cy'Isi kubera 'uburiganya'

RDC ishobora kudakina Igikombe cy'Isi kubera 'uburiganya'

RDC ishobora kudakina Igikombe cy'Isi kubera 'uburiganya'
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF) ryandikiye Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), risaba ko intsinzi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino uheruka kubahuza yateshwa agaciro, bitewe n’abakinnyi bavuga ko bakoreshejwe mu buriganya.

Ibi bije nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Nigeria ‘Super Eagles’ isezerewe na ‘Les Léopards’ ya RDC kuri penaliti mu mukino wa nyuma wa kamarampaka (Play-off) wabereye muri Maroc mu kwezi gushize. 

Uwo mukino wahaye RDC itike yo kuzakina imikino ya nyuma yo gushaka itike (Intercontinental qualifier) iteganyijwe muri Werurwe 2026.

Nigeria ntiyanyuzwe n’uwo musaruro, aho ivuga ko Congo yakinishije abakinnyi batemewe n’amategeko, bityo ikaba yizera ko FIFA ishobora gufata umwanzuro utuma Super Eagles igarura amahirwe yo kuzakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi ya 2026.

Ingingo nyamukuru Nigeria ishingiraho, ni abakinnyi baherutse guhindura ubwenegihugu bakiyemeza gukinira RDC, barimo ba myugariro nka Aaron Wan-Bissaka na Axel Tuanzebe, bombi bakinnye uwo mukino.

Umunyamabanga Mukuru wa NFF, Mohammed Sanusi, yavuze ko aba bakinnyi batari bakwiye kwemererwa gukina kuko amategeko ya Congo atemera ubwenegihugu bubiri (Dual citizenship).

Yagize ati "Impamvu yacu ni uko FIFA yibeshye ikabaha uburenganzira (Clearance). Amategeko ya Congo avuga ko umuntu atemerewe kugira ubwenegihugu bubiri, nyamara bamwe muri aba bakinnyi bafite pasiporo z’i Burayi n’iz’u Bufaransa."

Yakomeje avuga ko ibyo babibonamo uburiganya no kwica amategeko ya FIFA, bityo bakaba batanze ibimenyetso n’ingingo z’amategeko basaba ko barenganurwa.

Ku ruhande rw'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Congo (FECOFA), bateye utwatsi ibi birego, bavuga ko Nigeria iri gushaka "kunyura mu muryango w’inyuma" ngo ibone intsinzi itaboneye mu kibuga.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga z’Ikipe y’Igihugu ya Congo, bavuze ko "Igikombe cy’Isi gikinwa mu cyubahiro no kwigirira icyizere. Ntibikorwa binyuze mu mayeri y’abanyamategeko."

Bongeyeho ko Nigeria iri kugaragaza imyitwarire mibi yo kutakira ibyavuye mu mukino.

Amategeko ya FIFA agenga uburyo umukinnyi ahindura igihugu akinira, asaba ko umukinnyi aba afite pasiporo y’igihugu ashaka gukinira. 

Gusa, FIFA ntibuza umukinnyi gukina kubera ko afite izindi pasiporo, keretse niba amategeko y’imbere mu gihugu cye abimubuza nk’uko Nigeria ibivuga kuri Congo.

Mu gihe FIFA yasanga ibirego bya Nigeria bifite ishingiro, hari ibyemezo bitatu bishobora gufatwa:

1. Gutesha agaciro ikirego: Niba ibimenyetso bidahagije, intsinzi ya RDC yakomeza kwemerwa.
2. Ibihano bitari ibyo mu kibuga: Congo ishobora gucibwa amande cyangwa igahabwa gasopo, ariko umusaruro w’ibyavuye mu mukino ntuhinduke.

3. Ibihano bya siporo (Sporting sanctions): Iki ni cyo Nigeria yifuza. Mu gihe byagaragara ko habayemo uburiganya cyangwa kwica amategeko nkana, FIFA ishobora gutera mpaga RDC, igaha intsinzi Nigeria.

Urugero rwa hafi ni aho FIFA iheruka gukuraho amanota atandatu ya Equatorial Guinea mu majonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026, bitewe no gukinisha Emilio Nsue utari wemewe. 

Ibi byabaye kandi no kuri Afurika y’Epfo yigeze kwamburwa intsinzi yabonye kuri Lesotho kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now