Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko uru rwego ruri gufasha Rayon Sports kubahiriza amategeko ndetse no kunoza imikorere ku buryo yashimisha abakunzi bayo.
Uyu muyobozi yabivuze ubwo RGB yagezaga Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025 ndetse n'ibyo iteganya gukora mu 2025/2026 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku wa Gatatu, tariki 19 Ugushyingo 2025.
Depite Pie Nizeyimana yabajije ubuyobozi bw'uru rwego icyo buri gukora ngo bukemure ibibazo by'ingutu bimaze igihe biri muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.
Yagize ati "Mu muryango wa Rayon Sports hamaze igihe humvikana ibikorwa n’imvugo zitari nziza, usanga iyi miryango ikwiye kwitabwaho ngo bihabwe umurongo hakiri kare. Si ubwa mbere RGB yaba ikemuye ibibazo muri uyu muryango kuko no mu 2020 yigeze kubyinjiramo kandi ibiha umurongo mwiza. Tubona mu kinyamakuru runaka handitswe ngo agatsiko k’amabandi, no guheza ab’inyanza na Ruhango, Rayon Sports igeze aharindimuka. Uwo ni umutwe w’inkuru ariko ibivugwamo aba ari byinshi.”
Yakomeje ati “Ukumva inzego ebyiri zitandukanye z’uyu muryango zatumiye inama zitandukanye, bisaba ko inzego zibireba neza, ukajya kumva ngo zahagaritswe kubera impamvu z’umutekano. Nabazaga nka RGB ifite imiryango itari iya Leta mu nshingano, muteganya iki ngo mwinjire muri uyu muryango, mufashe gukemura ibibazo bimaze iminsi bigagaramo? Ko mbona Rayon Sports ikundwa n’abantu benshi, hakwiye kureba uko twakiza abo bakunze bayo agahinda n’ibibazo by’imiyoborere y’inzego za Rayon Sports ubona zagiye zivuguruzanya.”
Dr. Uwicyeza yavuze ko gufasha Rayon Sports biri mu nshingano za RGB kandi ko hari intambwe imaze guterwa kugeza ubu.
Ati "RGB dufite mu nshingano kwandika no gukurikira imikorere y’imiryango itari iya Leta na Rayon Sports ikaba ari imwe muri iyo miryango. Muri iyo nshingano dukurikirana uko iyo miryango yubahiriza amahame y’imiyoborere.”
Yakomeje agira ati “Rayon Sport ubu ngubu yavuguruye amategeko yayo ariko turi gukorana kugira ngo ayo mategeko abe ajyanye n’itegeko rigena imiryango itari iya Leta, tukaba dukomeza gukorana kugira ngo dufashe uwo muryango kubahiriza amategeko no kunoza imikorere ku buryo bwashimisha abakunzi bayo.”
Umwiryane muri iyi kipe ikomoka i Nyanza umaze igihe ushinze imizi, kuva abazwi ku izina ry'abasaza bagaruka muri Rayon Sports mu Ugushyingo 2024.
Ibibazo biri muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru bishingiye ahanini ku kutamenya inshingano za buri rwego muri ebyiri zatowe n'Inteko Rusange yashyizeho ubuyobozi bushya; ni ikuvuga Inama y’Ubutegetsi ikuriwe na Muvunyi Paul na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée.