Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwamenyesheje ko rwamaze guha gasopo mu nyandiko ibitangazamakuru bibiri, SK FM na Isibo TV & Radio, kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kuranga ibiganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo zombi.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026, kije gikurikira uruhererekane rw’amagambo, gucyocyorana no guharabikana kw’abanyamakuru ba siporo b’ibi bitangazamakuru, ibintu bimaze iminsi byarafashe intera ndende.
Mu butumwa bwayo, RMC yavuze ko uku kwihanangirizwa kubaye nyuma y’ibiganiro bitandukanye yagiye igirana n’abanyamakuru bakora ibyo biganiro ndetse n’abayobozi babo ibasaba kwikosora, ariko bikagaragara ko ntacyahindutse.
Uru rwego rwasabye ibi bitangazamakuru kwibuka inshingano z’ibanze z’umwuga, zirimo gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo aharabika, atukana cyangwa asebanya, no kwirinda gukoresha itangazamakuru mu nyungu bwite z’abantu aho gukorera inyungu rusange.
Umwuka mubi hagati y’abanyamakuru b’izi radiyo zombi watijwe umurindi n’ikiganiro cyakozwe na Ndayisaba Leonidas, wagarutse ku makuru avuga ko Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM, ibintu byateje impaka z’urudaca.
Ibi kandi bije mu gihe hari inkuru imaze iminsi ivugwa y’iyegura rya Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru muri Rayon Sports, aho byakunze kugarukwaho ko hari bamwe mu banyamakuru b’imwe muri ayo maradiyo bagize uruhare mu gutuma ananizwa mu kazi ke.
RMC yibukije ko si ubwa mbere yihanangirije abanyamakuru b’imikino, dore ko no mu Ugushyingo 2025 yari yatanze gasopo nk’iyi ishingiye ku kutubahiriza Amahame Ngengamyitwarire y’Umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko mu ngingo zirimo iya 2, 3, 4 n’iya 6.
Mu gusoza, uru rwego rwasabye abakunzi b’ibiganiro bya siporo gushyigikira ubunyamwuga, kugira ngo siporo ikomeze kuba urubuga rwubaka sosiyete nyarwanda aho kuyisenya binyuze mu matiku n’inzangano.



