Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yafashwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, mu kabyiniro kagezweho kari mu gace ka Soho mu Mujyi wa Londres.
Amashusho yafashwe n’abari aho yagaragaje Ivan Toney asohorwa muri ako kabyiniro yambitswe amapingu, ashyirwa mu modoka ya Polisi.
Yafunzwe akekwaho ibyaha bibiri birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guteza imvururu.
Abiboneye uko byagenze babwiye itangazamakuru ko imvururu zatewe n’umufana washatse kwifotozanya na Toney (Selfie), akamutungura amufata ku ijosi ashaka kumwegera kugira ngo ifoto igaragare neza.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Toney yanyuze ku meza yari yicayeho itsinda ry’abasore, umwe muri bo aramumenya, agira ati ‘Dore Ivan Toney’. Yahise agerageza kumufata mu ijosi ngo bifotozanye, Toney aramubwira ngo amuveho, birangira amukubise umutwe.”
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba yagize ubwoba ko abo basore bashakaga kumwambura imikufi n’isaha y’agaciro yari yambaye, bityo akitabara.
Uwakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga, aho byagaragaye ko yavunitse izuru ndetse n’urutoki rwambarwaho impeta, gusa Polisi yatangaje ko ubuzima bwe butari mu kaga.
Ivan Toney yerekeje muri Arabie Saoudite mu mwaka ushize aguzwe miliyoni 40 z’ama-pound avuye muri Brentford. Kuri ubu yari mu Bwongereza mu kiruhuko, dore ko shampiyona yo muri icyo gihugu yahagaze gato.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Toney yaje kurekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri nyako kw’ibyabaye. Kugeza ubu, nta kintu we cyangwa ikipe ye barabitangazaho.
