Tariki
29 Nyakanga 2025, nibwo Rutonesha Hesbon usanzwe ukina mu kibuga hagati
yerekeje mu ikipe ya Al Majda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ku
masezerano y’umwaka umwe.
Uyu
musore wahoze mu ikipe ya Gorilla FC yagiye biri iki gihugu buri kimwe kiri ku
murongo ndetse yagiye ntabyo gukora test, ahubwo kuko iyi kipe yari yamushimye
yagiye yizeye gushyira umukono ku masezerano.
Ubwo
KINYAMUPIRA yakusanyaga iyi nkuru, yamenye ko uyu musore wakiniye Amavubi
y’abatarengeje imyaka 23 amaze hafi ukwezi agarutse mu Rwanda. KINYAMUPIRA
kandi yahawe amakuru ari mu moko abiri aho uruhande rumwe rwemeza ko uyu musore
hari ibyo atumvikanyeho n’ikipe yari yagiyemo bigatuma ahita yigarukira.
Andi
makuru akaba yemeza ko uyu musore ikipe ya Al Majda FC yari yagiyemo ngo
yamusanganye ikibazo cy’uburwayi bigatuma batandukana.
KINYAMUPIRA
yahisemo kuvugisha umukinnyi, mu kumuhanga telephone ye icamo neza nta kizabo
nk’iri mu Rwanda gusa ntiyabasha kuyitaba. Gusa nyuma yaje ku
kwihamagarira ndetse tuganira mu ijwi rituje.
Twamubajije
koko niba yaragarutse mu Rwanda arabitwemerera. Yagize Ati” yego ndi mu Rwanda
naragarutse kandi hashize iminsi.” Tumubajie icyatumye ahita agaruka, yatubwije
ukuri kwe agira Ati” nyuma yaho ikipe nari nagiyemo hari ibyo turumvikanye
byatumye mpita nigarukira mu Rwanda ubu ntegereje ikizakurikira.”
Rutonesha
Hesbon yakiniye ikipe ya Gorilla FC, iza kumuha ikipe ya Police FC yakiniye
ariko nyuma uza kumusubiza muri Gorilla FC, ari naho yavuye ajya hanze, gusa
yagiye asanzwe akina nta kibazo cy’uburwayi yagaragazaga.

Rutonesha Hesbon yakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23

RUtonesha yamenyekanye cyane mu ikipe ya Gorilla FC