Stade Amahoro: IShowSpeed agiye gukora ibintu bitamenyerewe ku mukino wa Super Cup

Stade Amahoro: IShowSpeed agiye gukora ibintu bitamenyerewe ku mukino wa Super Cup

Stade Amahoro: IShowSpeed agiye gukora ibintu bitamenyerewe ku mukino wa Super Cup

Stade Amahoro: IShowSpeed agiye gukora ibintu bitamenyerewe ku mukino wa Super Cup
Abazitabira ibirori bya FERWAFA Super Cup kuri uyu wa Gatandatu, bateguriwe agashya kadasanzwe kuko Umunyamerika wamamaye ku Isi kubera udushya twe atambutsa kuri YouTube na Twitch, IShowSpeed, azagaragara ku kibuga cya Stade Amahoro asusurutsa abafana.

Uyu musore w’imyaka 20 uri mu ruzinduko muri Afurika, azaba ari umwe mu banyacyubahiro n’abashyitsi b’imena bazakurikirana imikino ibiri ikomeye iteganyijwe, by’umwihariko akazagira uruhare mu gususurutsa abantu mu mukino w’abagore uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.

Aya makuru yemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Mutarama 2026.

Shema yavuze ko uretse kuba IShowSpeed ari icyamamare gikunda ruhago, kuba azagaragara mu mukino w’abagore ari ikimenyetso cyo guha agaciro iterambere ry’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori.

Yagize ati “Mu karuhuko k’igice cya mbere afite ibyo azakora, ndabibahishiye. Abazaza kuri Stade Amahoro ejo bazabibona.”

Yongeyeho ati “Ni igikorwa cyiza twashimira ababitegura barimo RDB na Minisiteri ya Siporo.”

Kuri uyu wa Gatandatu, ibirori bizatangirana n’umukino w’abagore uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, ari na wo IShowSpeed azagaragaramo cyane. 

Nyuma yaho, hazakurikiraho umukino w'ishiraniro uzahuza Rayon Sports na APR FC mu bagabo, na zo zihatanira igikombe cya Super Cup.

Kuva tariki ya 21 Ukuboza 2025, IShowSpeed ari mu rugendo yise “Speed Does Africa Tour”, aho yihaye iminsi 28 yo kuzenguruka ibihugu bitandukanye bya Afurika akora ibiganiro bya ‘Live’ yerekana ubwiza, imico na Siporo by’uyu mugabane.

Biteganyijwe ko mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, azanasura Pariki y’Ibirunga nk'uko aherutse kubitangaza, kugira ngo yirebere ingagi, nk’imwe mu nkingi za mwamba z’ubukerarugendo bw’u Rwanda.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now