Tour du Rwanda 2026: Impanuko ikomeye yahitanye abantu babiri

Tour du Rwanda 2026: Impanuko ikomeye yahitanye abantu babiri

Tour du Rwanda 2026: Impanuko ikomeye yahitanye abantu babiri

Tour du Rwanda 2026: Impanuko ikomeye yahitanye abantu babiri
Abantu babiri bitabye Imana mu gihe abandi batandatu bakomeretse, nyuma y'impanuka y'imodoka y'abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda yataye umuhanda igonga abafana.
‎Iyi mpanuka ibabaje yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, mu gace ka Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
‎Byabaye ubwo hakinwaga Agace ka Mbere k'isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda 2026" ryatangiye uyu munsi.
‎Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwemeje aya makuru, butangaza ko imodoka yo mu gice cya "Caravane" (imodoka z'abamamaza zibanziriza abakinnyi) ari yo yarenze umuhanda.
‎Abakomeretse muri iyi mpanuka bahise bahabwa ubutabazi bw’ibanze ahabereye ibyago, mbere y'uko bihutishwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n'abaganga.
‎Inzego z'umutekano zirimo na Polisi y'u Rwanda zahise zigera ahabereye impanuka vuba kugira ngo zitange ubutabazi bwihuse.
‎Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka n’uko yagenze, mu rwego rwo gukumira ko ibyabaye byazasubira.
‎Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwihanganishije imiryango yabuze abayo, bunashimangira ko umutekano w’abitabira iri siganwa ukomeje gushyirwa imbere kandi bukurikiranira hafi ubuzima bw'abarwayi.
‎Nubwo habaye iyi mpanuka, ibikorwa by’isiganwa byakomeje hakurikijwe amabwiriza y’umutekano yashyizweho hagamijwe kurinda abakinnyi, abayobozi n’abafana.
‎Aka gace ka mbere kahagurukiye mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi kegukanywe n’Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Ikipe ya NSN yo muri Espagne.
‎Uyu mukinnyi yatwaye iyi Etape akoresheje amasaha ane, amasegonda atanu n’ibyijana bibiri (4:00:05:02) ku ntera y'ibilometero 173,6.




Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now