Tour du Rwanda 2026: Patrick Byukusenge yatwaye ‘Amahoro Criterium’ yateguraga abakinnyi ‎

Tour du Rwanda 2026: Patrick Byukusenge yatwaye ‘Amahoro Criterium’ yateguraga abakinnyi ‎

Tour du Rwanda 2026: Patrick Byukusenge yatwaye ‘Amahoro Criterium’ yateguraga abakinnyi ‎

Tour du Rwanda 2026: Patrick Byukusenge yatwaye ‘Amahoro Criterium’ yateguraga abakinnyi ‎
‎Umukinnyi Patrick Byukusenge ukinira Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda), yegukanye isiganwa ryihariye ryiswe ‘Amahoro Criterium’ ryari rigamije kureba urwego rw’abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2026, irushanwa ribura ibyumweru bibiri gusa ngo ritangire.
‎Iri siganwa ryabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, ryitabiriwe n’abakinnyi 54 baturutse mu makipe ane azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, ari yo Team Rwanda, Benediction Banaafrica Team, Team Amani na May Stars.
‎Abasiganwa bahagurukiye ku marembo ya Stade Amahoro (Migina), banyura kuri Contrôle Technique, kwa Rwahama na Airtel mbere yo kugaruka aho bahagurukiye. Iyi ntera ya kilometero 3,9 bayizengurutse inshuro 12 mu gihe kingana n’iminota 50 n’izindi nshuro ebyiri z’inyongera.
‎Byukusenge Patrick ni we wahize abandi akoresheje isaha imwe n’amasegonda 15, akurikirwa na mugenzi we wa Team Rwanda, Tuyizere Etienne, naho Ngendahayo Jeremie wa May Stars Cycling Team aba uwa gatatu. Aba bombi barushijwe amasegonda atatu na Byukusenge.
‎Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, Ufitimana Shadrack wa Team Rwanda ni we wabaye uwa mbere, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin bakinana, mu gihe Ruhumuriza Aimé wa May Stars yabaye uwa gatatu.
‎Nyuma yo kwegukana intsinzi, Byukusenge yavuze ko yishimiye uko iri siganwa ryagenze, ashimangira ko ari ikimenyetso cy’uko imyiteguro ya Tour du Rwanda iri kugenda neza.
‎Yagize ati “Ni isiganwa ryagenze neza, kubera ko tumaze iminsi twitegura, tumaze igihe kirenga ukwezi mu mwiherero. Kuba ntsinze iri siganwa ntabwo ari ibintu bintunguye kuko twariteguye bihagije.”
‎Yakomeje agira ati “Icyizere naha Abanyarwanda ni ukwitwara neza kurusha umwaka ushize. Abagiye muri Tour of Sharjah mwabonye ko bitwaye neza, urumva ko tumeze neza.”
‎Tour du Rwanda 2026 iteganyijwe gutangira tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026, ikazaba ikinwa ku nshuro ya 18. 
Biteganyijwe ko agace ka mbere kazahagurukira i Rukomo mu Karere ka Gicumbi berekeza i Rwamagana ku ntera ya kilometero 174.
‎Mu mwaka wa 2025 ubwo ‘Amahoro Criterium’ yakinwaga bwa mbere, yari yegukanwe na Munyaneza Didier mu bagabo bakuru, naho Tuyizere Etienne aba uwa mbere mu batarengeje imyaka 23.




















Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now