Muri uyu mukino watangiraga irushanwa ryo kwibuka kunshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi muri cricket (KWIBUKA WOMEN'S T20I TOURNAMENT 2026),
Zimbabwe HPC niyo yatsinze toss, gutombora kubanza kujugunya udupira(Bowling), cyangwa gutangira ukubita udupira(Batting), maze batangira ba bawlinga arinako babuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi.
U Rwanda rwari rwatangiye ru battinga rwasoje igice cya mbere (first inning) rushyizeho amanota 139 muri over's 20, Zimbabwe HPC Ikaba yasohoye abakinnyi 6 b'u Rwanda. Muri uyu mukino Belyse MUREKATETE winjiye mu kibuga kuri over's ya 13 Zimbabwe imaze gusohora abakinnyi 7 bu Rwanda, mu gihe U Rwanda rwari rumaze gushyiraho amanota 65 gusa, Belyse yakoze amanota 54 Mudupira 23 yakinnye, udupira 3 twavuyemo amanota 4,
n'udupira 5 twavuyemo amanota 6.
U Rwanda umukino ubanza ntabwo wabahiriye
Zimbabwe HPC yasabwaga gushyiraho amanota 140 ngo itsinde uyu mukino,ntibyayisabye gukina over's zose kuko muri ya 18 n'udupira 2 yarimaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n'u Rwanda,u Rwanda rukaba rwasohoye abakinnyi 7 ba Zimbabwe HPC, Zimbabwe HPC Ikaba yatsinze kucyinyuranyo cya wickets 3.
Muri uyu mukino RUNYARARO PASIPANODYA w'ikipe 'igihugu ya Zimbabwe HPC niwe wabaye umukinnyi mwiza w'umukino,Aho yakoze amanota 40 mudupira 36 yakinnye,anakubita udupira 6 tuvamo amanota 6.
Mu wundi mukino wabaye mu gitondo ikipe y'igihugu ya Nigeria yatsinze iya Malawi ku kinyuranyo cy'amanota 52. Mu mukino wabaye ku gicamunsi wahuje ikipe y'igihugu ya Zimbabwe HPC Niya Brazil,warangiye Zimbabwe HPC itsinze umukino wayo wa 2.
Zimbabwe HPC 153/6(20 Ov)
Brazil 106/10(18.1 Ov)
Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe HPC Ikaba yatsinze ku kinyuranyo cy'amanota 47 ikaba yasohoye abakinnyi bose ba Brazil (All-out)
Mu mikino y'umunsi wa kabiri iteganyije kuri uyu wa kane, Nigeria irisobanura na Brazil naho u Rwanda rwisobanure na Malawi kuva ku isaha ya 09:00. Imikino yose iri kubera kuri stade mpuzamahanga ya Gahanga.