Umukino w’ishiraniro wa APR FC na Al Hilal SC wabayemo impinduka

Umukino w’ishiraniro wa APR FC na Al Hilal SC wabayemo impinduka

Umukino w’ishiraniro wa APR FC na Al Hilal SC wabayemo impinduka

Umukino w’ishiraniro wa APR FC na Al Hilal SC wabayemo impinduka
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje impinduka ku mukino w’ikirarane w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona ugomba guhuza APR FC na Al Hilal SC, aho wakuwe kuri Stade Amahoro ukimurirwa kuri Kigali Pelé Stadium, ndetse n’amasaha yo gutangira akigizwa imbere.
‎Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, wagombaga gutangira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko wamaze gushyirwa saa Cyenda z’igicamunsi.
‎Mu itangazo ryashyizwe hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda rwasobanuye ko izi mpinduka z’amasaha zatewe n’ibibazo bya tekiniki mu gucanira ikibuga cya Kigali Pelé Stadium, bituma idashobora kwakira imikino mu masaha y’ijoro muri iki gihe.
‎Ibi bibazo by’amatara bimaze iminsi byigaragaza kuri iyi sitade, aho nko ku mukino uheruka guhuza Police FC na AS Kigali ku Cyumweru, amatara yabuze inshuro ebyiri bigatuma umukino udindira iminota igera kuri 30. 
Ibi byanabaye ubwo APR FC yakinaga na Bugesera FC, ndetse no mu mukino Al Hilal SC iheruka kunyagiramo Amagaju FC ibitego 8-0 muri Mutarama, aho moteri y’amatara yagiye itenguha abategura imikino.
‎Ku bijyanye no kuvanwa kuri Stade Amahoro, amakuru avuga ko byaturutse ku busabe bwa Al Hilal SC izakira uyu mukino, yifuje ko ikibuga cya Stade Amahoro cyarushaho kubungabungwa mbere y’uko yakiriraho FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa CAF Champions League, uteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2026.
‎Uyu mukino w’ikirarane ufite kinini uvuze ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona, kuko aya makipe yombi ari yo ayoboye urutonde. 
Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37, ikaba ikurikiwe na Al Hilal SC ya kabiri ifite amanota 35, n'ubwo irushwa imikino itatu na APR FC.








Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now