Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League (RPL) bwemeje ko umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona ugomba guhuza APR FC na Kiyovu Sports, wamaze kwimurwa, ukurwa kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ushyirwa kuri Stade Amahoro i Remera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uru rwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, rwavuze ko uyu mukino wari uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026 guhera Saa Cyenda, wamaze kwigizwa inyuma, aho uzaba kuri uwo munsi nyine ariko guhera Saa Moya z’ijoro.
Impamvu nyamukuru y’izi mpinduka zatangajwe na RPL, ni ukugira ngo uyu mukino uhuzwe n’uwo Ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudani izakiramo FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino wa nyuma w’Itsinda C rya CAF Champions League uzabera kuri iyo sitade guhera Saa Cyenda.
Ibi bivuze ko abazagura amatike bazaba bafite amahirwe yo kureba imikino ibiri yikurikiranya ku kibuga kimwe, aho uwa Al-Hilal uzabimburira uwa APR FC na Kiyovu Sports isanzwe ifatwa nk’imwe muri ‘Derby’ zikomeye kandi zikurura abantu benshi mu Rwanda.
Uyu mukino uje mu gihe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku gitutu gikomeye cyo gushaka amanota atatu, nyuma yo kumara imikino ibiri yikurikiranya idatsinda, ibintu byatumye itakaza umwanya wa mbere ikaba ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37.
Ku ruhande rwa Kiyovu Sports izwi nk’Urucaca, iraza muri uyu mukino ishaka kwiyunga n’abafana bayo no kuzamuka ku rutonde aho iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31, dore ko umukino ubanza wahuje aya makipe yombi muri Shampiyona warangiye nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi (0-0).

