Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel, azasifura umukino ukomeye wa CAF Confederation Cup uzahuza Kaizer Chiefs na Zamalek SC ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Uyu mukino uri ku munsi wa kabiri w'iy’amatsinda y’iri rushanwa rizatangira ku wa 22 Ugushyingo 2025, aho amakipe yo muri Afurika atangira urugendo rwo gushaka uko yagera muri 1/4.
Uwikunda Samuel amaze kubaka izina muri CAF, kuko yitwara neza mu mikino ahabwa; ibituma agirirwa icyizere cyo guca imanza ku mikino ikomeye. Muri Mata 2025 nabwo yasifuye ¼ cya CAF Champions League hagati ya Al Ahly na Mamelodi Sundowns.
Uyu musifuzi kandi ni umwe mu bazasifura Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026 nyuma yo gusifura mu cya 2023.