Umutoza Arne Slot yikomye Salah amwereka ko ari we utegeka

Umutoza Arne Slot yikomye Salah amwereka ko ari we utegeka

Umutoza Arne Slot yikomye Salah amwereka ko ari we utegeka

Umutoza Arne Slot yikomye Salah amwereka ko ari we utegeka
Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yahakanye yivuye inyuma ko atatakaje icyubahiro imbere y’abakinnyi be, nyuma y’icyemezo gikomeye yafashe cyo gukura Mohamed Salah mu bakinnyi bazahura na Inter Milan muri Champions League kuri uyu wa Kabiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Milan kuri uyu wa Mbere, Slot yagarutse ku magambo aherutse gutangazwa na Salah mu buryo butunguranye, aho uyu Munya-Misiri w’imyaka 33 yavuze ko ikipe yamutereranye ndetse ko umubano we n’umutoza wamaze kuzamo agatotsi gakomeye.

Slot yagize ati "Ubusanzwe ndi umuntu utuje kandi witonda, ariko ibyo ntibivuze ko ndi umunyantege nke cyangwa ngo mbe ntafite igitinyiro. Iyo umukinnyi avuze amagambo nk’aya ku bintu bitandukanye, njye n’ikipe tuba tugomba kugira icyo dukora. Igisubizo twatanze murakibona kuko ntabwo ari hano.

Salah yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi bajyanye n’ikipe mu Butaliyani nyuma y’ayo magambo, ibintu byatumye benshi bibaza niba umwuka ari mwiza mu rwambariro. Nubwo bimeze bityo, Slot yashimangiye ko yumva nta kibazo na gito afite ku bubasha bwe nk’umutoza mukuru.

Yongeyeho ko atumva ko icyubahiro cye cyagabanutse habe na gato. Yavuze ko "Salah afite uburenganzira bwo kwiyumva uko ashaka, ariko nta burenganzira afite bwo kubibwira itangazamakuru mu buryo yabikozemo."

Abajijwe niba uyu rutahizamu yaba yamaze gukina umukino we wa nyuma muri Liverpool, Slot yavuze ko nta cyo abiziho aka kanya kandi ko adashobora gusubiza icyo kibazo. 

Icyakora, yaciye amarenga ko ibintu bishobora kujya mu buryo, avuga ko yemera adashidikanya ko buri gihe haba hari amahirwe y’uko umukinnyi yagaruka mu kipe, bityo ko nyuma y’umukino wo ku wa Kabiri bazareba uko ibintu bimeze.

Umunyezamu wa Liverpool, Alisson Becker, na we wari muri icyo kiganiro, yemeye ko abakinnyi batunguwe n’amagambo ya Salah, ariko agaragaza icyizere cy’uko ibibazo bizakemuka mu nyungu za bose. Yavuze ko bifuza igisubizo kibereye buri wese ndetse ko yizera ko Salah azongera gukinira iyi kipe kuko bose bamukunda.

Biteganyijwe ko Salah azahita yerekeza mu Gikombe cya Afurika (CAN) guhera ku wa Mbere utaha, bityo akaba ashobora no gusiba umukino Liverpool izakiramo Brighton muri Premier League mbere y’uko iri rushanwa rya Afurika ritangira.

Share this article

Facebook Twitter LinkedIn WhatsApp Instagram
Trending Now