Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko ikipe ye izakomeza gukina umupira wayo usatira, nubwo izaba ihanganye na Rayon Sports mu mukino ukomeye wa “derby” utegerejwe na benshi, uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo.
Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu nyuma y’imyitozo yabereye i Shyorongi, aho APR isanzwe yitoreza, Taleb yavuze ko ari umukino ukomeye ku makipe yombi, ariko yemeza ko batazatezuka ku ntego yabo yo gukina umupira bazwiho.
Ati “Dufite umushinga w’ikipe n’uburyo bw’imikinire. Ntituzahindura uburyo dukina kubera ko ari derby. Ndashaka ko abakinnyi banjye bakina umupira nyawo, atari ugutera imipira miremire imbere gusa. Tuzakina umukino wacu usanzwe.”
Uyu mutoza w’Umunya-Maroc watojeho ikipe ya Wydad Casablanca, yavuze ko afite ubunararibonye mu mikino ya derby, kuko yatoje izigera kuri 24 hagati ya Wydad na Raja Casablanca, ku bibuga byuzuye abafana basaga ibihumbi 60.
Ati “Imikino nk'iyi ya derby ikinirwa hanze y'ikibuga kurusha mu kibuga. Haba hari igitutu cyinshi; abakinnyi n'abatoza ntibaba bashaka gutsindwa. Gusa iyi mikino irangizwa n'utuntu dutoya witayeho."
Taleb yemeje ko APR yatewe akanyabugabo no kugarura rutahizamu wayo Djibril Ouattara watangiye imyitozo muri iki cyumweru, nyuma y'igihe kirekire arwaye.
Uyu mwarabu w'imyaka 62, yasabye abafana gukomeza kwihangana, avuga ko ikipe ye iri gushaka uburyo yafatisha nyuma y’uko imvune nyinshi bagize zabakomye mu nkokora ntibabone umusaruro bifuzaga.
Ati “Ntushobora gusimbuza abakinnyi batanu cyangwa batandatu mu mikino ine ngo nurangiza witege umusaruro mwiza. Turacyubaka ikipe ikomeye kandi bizagenda neza."
Nubwo APR iheruka kubura intsinzi mu mikino ibiri yikurikiranya, Taleb yavuze ko kuri ubu arajwe inshinga no gushimisha abafana ba Nyamukandagira ku wa Gatandatu.
Ati “Tuzategura abakinnyi mu mutwe kugira ngo bibagirwe ko ari derby; bakine nk'aho ari umukino usanzwe. Tuzakina dushaka intsinzi no gushimisha abafana bacu."
Abakunzi ba ruhago bakomeje kugura amatike kugira ngo bazihere ijisho uyu mukino uhuruza abatari bake. Kugera ku wa Kane tariki ya 6, abari kugura amatike bari kwishyura 2,000 Frw ahasigaye hose mu gice cyo hejuru ndetse na 3,000 Frw mu hasigaye hose igice cyo hasi, cyegereye ikibuga.
Itike ya menshi mu mwanya w'ikirenga (sky box) ni miliyoni 2 Frw.
Ku munsi ubanziriza umukino ndetse no ku w'umukino nyirizina, itike yaguraga 2,000 Frw izagura 3,000 Frw, hanyuma iya 3,000 Frw igera kuri 5,000 Frw. Nta zindi mpinduka ku biciro ziteganyijwe.
Kwibikaho itike ni ugukanda muri telefoni *669*5# cyangwa kunyura ku rubuga http://tkay.sinc.events.