Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa Super Cup ikipe ye yanyagiyemo Rayon Sports ibitego 4-1, ubwo yagaragazaga ko uretse kuba umutoza, ari n’umwarimu wabigize umwuga ushaka gutanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu ngeri zose.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Taleb yavuze ko yitegereje uburyo abanyamakuru basesengura imikino, abona hakenewe kongerwamo ubumenyi bwa gihanga bwerekeranye n’imikinire.
Uyu mugabo w'imyaka 62 yavuze ko iwabo muri Maroc, asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza, aho yigisha abatoza, abarimu ba siporo ndetse n’abanyamakuru kugira ngo basobanukirwe neza ibyo bareba mu kibuga.
Yagize ati “Mumenye ko ndi umutoza, ariko na none ndi umwarimu muri Kaminuza. Muri Maroc nigisha amasomo atandukanye. Nigisha abatoza, abarimu ba Siporo ndetse n’abanyamakuru b’imikino. Mbigisha ibijyanye n’imikinire (Schémas tactiques) kugira ngo bajye bakora isesengura ryabo mu buryo bwa tekinike.”
Uyu mutoza yavuze ko yiteguye gufata umwanya agahura n’abanyamakuru bo mu Rwanda, akabasobanurira birambuye ibijyanye n’uburyo amakipe akinamo, n’uburyo bwo gusatira cyangwa kugarira.
Yagize ati “Niteguye ko twazicarana umunsi umwe nkabasobanurira ibijyanye na ‘Systems’. Mukamenya ngo 4-4-2 ikinwa ite? 4-3-3 ni iki? Animation offensive ni iki? Kubera ko rimwe na rimwe iyo bagenzi banjye banyeretse isesengura ryakozwe, nsanga rituzuye.”
Yasoje avuga ko ibi azabikora kubera urukundo abafitiye, abita “abana be”, kugira ngo bazavemo abasesenguzi bari ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Muri abana banjye. Igihe cyose muzakenera kumenya ibijyanye na ‘tactique’ kugira ngo mutere imbere nk’abasesenguzi bo ku rwego rw’Isi, ndi hano kugira ngo mbafashe.”
