Abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports banze gukora imyitozo kuri uyu wa Gatandatu, bishyuza ubuyobozi imishahara y’ukwezi k’Ukuboza na Mutarama bari basezeranyijwe n'ubuyobozi.
Amakuru agera kuri Kinyamupira avuga ko abakinnyi bageze ku kibuga cy’imyitozo cya Skol mu Nzove kuri uyu wa Gatandatu, bamenyesha abatoza ko badashobora gutangira akazi mu gihe batarabkna amafaranga kuri konti zabo.
Mu kugerageza guhosha uyu mwuka mubi, Umuyobozi wa Rayon Sports yageze ku kibuga, agerageza kuganiriza abakinnyi abasaba ko bakora imyitozo, abizeza ko ikibazo cyabo kizaba cyakemutse bitarenze ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Icyakora abakinnyi bateye utwatsi ubu busabe, bavuga ko bari bizejwe ko amafaranga yagombaga kuba yageze kuri konti bitarenze ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bityo bakaba batakongera gukora badafite amafaranga, bituma bafata icyemezo cyo gutaha badakoze.
Uku kwigumura kuje mu gihe Gikundiro iri mu bihe bitoroshye, nyuma yo kumara imikino ine yikurikiranya idatsinda no gusezererwa na Police FC mu Gikombe cy’Intwari.
Iyi kipe ikomoka i Nyanza izatangira imikino yo kwishyura muri Shampiyona isura AS Kigali ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 26.
Leave a Comment