Ndayishimiye Richard wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Aziya
Ndayishimiye Richard wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Aziya
‎Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Ndayishimiye Richard, yasinyiye amasezerano ikipe ya Sporting Club Delhi ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Buhinde. Iyi kipe yamwegukanye ahigitse andi makipe yo hanze y'u Rwanda yifuzaga uyu musore wari wasoje amasezerano ye muri Rayon Sports.
‎Uyu musore w'imyaka 22 yasinye amasezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwaho indi ibiri kugira ngo ayimaramo imyaka itatu. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi mpuzamahanga w'Ikipe y'Igihugu y'u Burundi azajya ahembwa umushahara ubarirwa mu bihumbi 12 by'amadolari ya Amerika ku kwezi.
‎Muri Sporting Club Delhi itozwa n'Umunya-Pologne Tomasz Tchórz, uyu Murundi asanzeyo undi mukinnyi mushya ari we myugariro ukomoka muri Colombia, Duván Viáfara. 
Ndayishimiye yari yagize umwaka mwiza w'imikino wa 2025-26 mu Rwanda kuko yari mu bahataniraga igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka ndetse n'icy'umukinnyi muto witwaye neza.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now