Ikipe ya Rayon Sports yashyize iherezo ku gihombo yari imazemo imyaka itandatu, yegukana igikombe cy'Umunsi w'Igikundiro nyuma yo gutsinda Gor Mahia ibitego 2-0.
Iyi ntsinzi yagaruye ibyishimo mu bafana ba Gikundiro bari bamaze igihe kinini batazi uko gutsinda kuri uyu munsi w'amateka bimera kuko baherukaga ibyishimo nk'ibi mu 2019.
Uyu mukino wari ishingiro ry'ibirori bya Rayon Day 2026 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi.
Iyi kipe yambara ubururu n'umweru yafunguye amazamu mu minota y'inyongera y'igice cya mbere binyuze kuri rutahizamu Atisso Kodjo wabyajije umusaruro amakosa yari akozwe n'umunyezamu wa Gor Mahia.
Gikundiro yongeye gushimisha abafana bayo habura iminota mike ngo umukino urangire, ubwo rutahizamu mushya Herman Junior Kameni yahaga umupira mwiza Ndikumana Fabio agahita atsinda igitego cya kabiri.
Abakinnyi bashya barimo myugariro Charles Tchouplaou na Issa Djiguiba bagaragaje urwego rwo hejuru rutanga icyizere cy'ikipe ikomeye mbere yo gutangira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.
Mbere y'uyu mukino nyamukuru habaye ibirori bitandukanye birimo umukino wahuje abakanyujijeho muri Rayon Sports n'ikipe ya Inyange warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3.
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi basusurukijwe n'abahanzi barimo Kitoko na Bull Dogg ndetse na Chorale de Kigali mbere y'uko ubuyobozi bwerekana abakinnyi 27 n'abatoza bashya bayobowe na Haringingo Francis Christian.
Murera igiye gukomeza imyitozo yitegura CECAFA Kagame Cup izaba mu mpera z'uku kwezi.
Leave a Comment