Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yasabye Abanyarwanda kwirinda gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku Amavubi, ahubwo bagakomeza kuyashyigikira mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Amrouche yavuze ko hari abantu bamwe bamubabaje kubera gukwirakwiza amakuru atari yo ku ikipe, nyamara byoroshye kubasobanurira ukuri.
Yagize ati “Turi hano kubaka ikipe. Niba hari icyo ushaka kumenya, jya ubaza umutoza cyangwa Maurice [ushinzwe Itumanaho muri FERWAFA]. Ntukajye kumva amagambo mu tubari cyangwa ku mbuga nkoranyambaga ngo utangire gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Ubutumwa bwanjye ni ugusaba abantu kuba inyangamugayo no gushyigikira ikipe.”
Amrouche yashimangiye ko Amavubi ari ikipe y’Abanyarwanda bose, bityo ko bakwiye kuyishyigikira aho kuyisenya.
Ati "Ikipe y’igihugu ni iyanyu. Umutoza ashobora kugenda ejo, ariko ikipe yo izaguma hano. Ni ngombwa ko muri iki gihe twese duhagurukira hamwe dushyigikira ikipe."
Uyu Munya-Algérie w'imyaka 57 yavuze kandi ko intego ari ugukina bafite imbaraga n’umurava, ariko anibutsa ko ejo hazaza h’umupira w’u Rwanda hazashingira ku kubaka ikipe bihereye ku bakinnyi bato bafite ubushobozi.
Amavubi azakirira Bénin kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.
Kugeza ubu Bénin ni yo iyoboye itsinda C n'amanota 14 inganya na Afurika y'Epfo u Rwanda ruzasorezaho muri iyi mikino, mu gihe u Rwanda na Nigeria na bo banganya amanota 11.
Leave a Comment