Kuri iki cyumweru tariki 5 Ukwakira, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona, yanganyijemo na Gasogi United ibitego 2-2.
Wari umukino Rayon Sports yashakaga kuzungurizamo umutwe ikareba ko yazanzamuka mu bihe bibi irimo, ariko Gasogi United ntabwo yayoroheye kuko ariyo yayijunguje ahubwo ishaka kuyicubiza.
Rayon Sports yari imaze iminsi ititwara neza.
Uyu mukino wasanze Rayon Sports imaze gutsindwa imikino 3 y’amarushanwa harimo ibiri yatsinzwemo na Singida BS mu mikino ya CAF Confederation Cup kongeraho umukino baherukaga gutsindwamo na Police FC w’ikirarane cya shampiyona.
Ibi bivuze ko Rayon Sports nyuma yo kunganya na Gasogi United yahise yuzuza imikino 4 idatsinda.
Rayon Sports yaherukaga kumara imikino 4 y’amarushanwa idatsinda hagati ya yariki 26/2/2022 na 19/3/2022.
Icyo gihe yanganyije na APR FC 0-0, inganya na Etoile de L’Est 1-1, inganya na Espoir FC 1-1 itsindwa na Kiyovu Sports 2-0.
Umutoza Lotfi ari mu bihe bibi ku buryo igihe icyaricyo cyose wakumva ngo yahitanwe n’umusaro mubi
Ubundi iyo shampiyona igitangira buri muntu wese aba yibaza ati ninde mutoza uzagenda mbere y’abandi bose yaba yeguye cyangwa yirukanwe.
Kuri ubu, umutoza wa Rayon Sports Afahmia Lotfi uko ibihe bihagaze ayoboye urutonde rw’abatoza bafite ibyago byo kwirukanwa bigendanye n’ikipe atoza.
Ubwo umukino wa Gasogi United warangiraga, abafana barebanye igitsuri n’abakinnyi kugera aho batigeze bafatanya gukoma amashyi nyuma y’umukino kubera umujinya kandi byari byarabaye umuco wabo.
Uko mbibona
Abafana ba Rayon Sports abenshi baremeza ko umutoza atariwe kibazo nyamukuru cy’umusaruro muke ikipe ifite ahubwo ari ibibazo abayobozi bayiteje, gusa ubuyobozi bushobora kuzashaka gukemura iki kibazo bukirukana umutoza azira umusaruro mukwe nk’uko bisanzwe ko iyo ikipe idatsinda hirukanwa umutoza.
Bamwe mu bashyirwa mu majiwi n’abakunzi ba Rayon Sports ko aribo bari kuyiteza ibibazo
Gasogi nayo yaraye ibonye ubwa mbure bwa Rayon Sports 
Abakunzi ba Rayon Sports bemeza ko iyi kipe izize abayobozi benshi buri wese yumva ko yayihindura uko ashaka

Umutoza Lotfi ntabwo abakunzi ba Rayon Sports bavuga ko ariwe kibazo ahubwo abenshi bahurira ku kuba yaraguriwe abakinnyi batari ku rwego.
Leave a Comment