Afurika y'Epfo yabonye itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, nyuma yo gutsinda u Rwanda ibitego 3-0.
Uyu mukino wa nyuma mu itsinda C ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira, saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba i Nelspruit muri Afurika y'Epfo.
Thalente Mbatha yahagurukije abafana hakiri kare ku munota wa gatanu, ubwo yafunguraga amazamu, mu gihe Oswin Appollis ari we watsindiye ikipe ya Afurika y’Epfo igitego cya kabiri ku munota wa 21.
Evidence Makgopa yashyizemo agashinguracumu ku munota wa 72. Ibi bitego byose bikaba byatsinzwe n’abakinnyi ba Orlando Pirates.
Abasore b'Umutoza Adel Amrouche nta kinini berekanye muri uyu mukino, uretse gukinira inyuma cyane birwanaho kuko Afurika y'Epfo yari ibugarije iminota 90 yose.
Amahirwe akomeye y’u Rwanda yaje mu minota ya nyuma y’igice cya kabiri, ubwo Abedi Biramahire wagiye mu kibuga asimbuye yageragezaga ishoti rikomeye, ariko umupira ugakubita umutambiko w'izamu.
Bafana Bafana igiye gukina Igikombe cy'Isi ku nshuro ya kabiri nyuma yo mu 2010 ubwo bacyakiraga.
Nigeria yari itegereje ko Amavubi yayakorera ibitangaza byo gutesha amanota Bafana Bafana, yo yanyagiye Bénin ibitego 4-0, harimo hattrick ya Victor Osimhen.
Afurika y'Epfo isoje iyi mikino iyoboye itsinda C n'amanota 18, Nigeria na Bénin zikagira amanota 17. Lesotho ya kane ku rutonde ifite amanota 12, u Rwanda rufite amanota 11, naho Zimbabwe ya nyuma ikagira amanota atanu.
Leave a Comment