Ni umukino Al Merrikh y'Umutoza Darco Novic yagiye gukina ishaka intsinzi ya gatatu muri Shampiyona y'u Rwanda kuko imikino ine yari imaze gukina, yari yaratsinze ibiri igatsindwa indi nka yo.
Ntibyasabye iminota myinshi ngo Abanye-Sudani bagaragaze icyabazinduye kuko umunota wa 27 wari uhagije ngo Umunya-Guinée, Moussa Moise Camara, afungure amazamu. Ni igitego yatsindishije umutwe nyuma yo kugasangira mu kirere umupira wari uvuye iburyo, awuterera hagati y'abakinnyi babiri ba AS Kigali.
Bidateye kabiri, Al Merrikh yongeye kubona igitego cya kabiri cyabongereye icyizere cy'intsinzi. Umunya-Madagascar, Fenohasina Gilles Razafimaro, yatereye coup-franc inyuma gato y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Niyonkuru Pascal ntiyamenya uko umupira ugeze mu nshundura yari arinze.
Habura umunota umwe gusa ngo bajye kuruhuka, AS Kigali ibifashijwemo na myugariro w'Umunya-Nigeria, Isaac Ezeh, yagomboye kimwe mu bitego yari yatsinzwe.
Abasore b'Umutoza Mbarushimana Shabani bazanye icyizere mu gice cya kabiri cyo kugombora Al Merrikh, bitewe n'uko umwenda wari usigaye ari igitego kimwe gusa.
Icyakora ntibyabahiriye kuko umukino warangiye nta zindi mpinduka zibaye.
Iyi ntsinzi yatumye Al Merrikh SC igira amanota icyenda mu mikino itanu ya Shampiyona y'u Rwanda imaze gukina, ihita ica kuri AS Kigali ya 15 ku rutonde rwa Shampiyona, n'ubwo bwose zinganya amanota, gusa AS Kigali ikaba imaze gukina imikino 11.
Umukino utaha kuri Al Merrikh ni uwo izakiramo Marine FC tariki 10 Ukuboza, mu gihe AS Kigali yo izasura AS Muhanga tariki 13.
Leave a Comment