Amagaju FC yirukanye umutoza nyuma yo kunyagirwa 8-0
Amagaju FC yirukanye umutoza nyuma yo kunyagirwa 8-0
Ubuyobozi bwa Amagaju FC bwafashe umwanzuro ukomeye wo gutandukana n’uwari Umutoza Mukuru, Niyongabo Amars n’abo bari bafatanyije, nyuma y’umusaruro mubi ukabije w’iyi kipe mu mikino ibanza ya Shampiyona, by’umwihariko nyuma yo kunyagirwa na Al Hilal SC ibitego 8-0.

Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, nyuma y’amasaha make iyi kipe ikinnye umukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, aho yanyagiwe ibitego umunani ku busa a Al Hilal Omdurman yo muri Sudani.

Umuvugizi w’Amagaju FC, Prince Theogene Nzabihimana, yemeje aya makuru, avuga ko gutandukana na Niyongabo Amars byatewe n’uko atubahirije ibikubiye mu masezerano, birimo kurangiza igice cya mbere cya Shampiyona (Phase Aller) ikipe iri mu myanya itanu ya mbere.

Nzabihimana yavuze ko uretse Amars, n’abandi batoza bari bamwungirije barimo Nduwimana Pablo, Hategekimana Abdallah Jano wari ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga na Hassan Jumaine watozaga abazamu, bose basezerewe.

Yagize ati "Umutoza mukuru n’abatoza bungirije twatandukanye. Impamvu ni umusaruro muke bijyanye n’umwanya twari turiho. Ntiyubahirije ibyo twumvikanye mu masezerano." 

Nubwo Umuvugizi yemeje uku gutandukana, Perezida w’Amagaju FC, Nshimyumuremyi Paul, yavuze ko bari gukorana n’abanyamategeko kugira ngo basese amasezerano mu mahoro, hirindwa imanza zishobora kuvuka.

Yagize ati "Ntabwo biraba 100% [gutandukana]. Turi gushaka kuganira na we ngo turebe icyo amasezerano avuga. Biba ari ibintu byo kwitondera, amasezerano ni ikintu gikomeye, abantu baba bagomba kwirinda imanza." 

Uretse umusaruro mubi mu kibuga, Niyongabo Amars arashinjwa no kugira uruhare mu igura ry’abakinnyi badashoboye, batatanze umusaruro wari witezwe kuva shampiyona yatangira.

Ibi ni na byo bituma iyi kipe izongeramo abakinnyi batanu mu isoko ry'igura n'igurisha ryo muri uru Rugaryi, nk'uko Perezida Paul aheruka kubibwira Kinyamupira.

Amars yageze mu Amagaju FC muri Kamena 2023, ayifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, ariko uyu mwaka w’imikino wamubereye mubi. Ikipe ayisize ku mwanya wa 17 n’amanota 12 gusa, ikaba imaze imikino itandatu yikurikiranya idatsinda, ndetse ifite umwenda w’ibitego 16.

Amagaju FC agiye gushaka uko yitwara neza mu mukino ubanziriza isoza ry’imikino ibanza uzayihuza na APR FC ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, mu gihe ubuyobozi bukiri kwiga ku bazasimbura aba batoza birukanwe.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now