Ibi byabaye mu gihe ikipe y'iguhugu Amavubi yabatarengeje imyaka 17 ikomeje imyiteguro ya Cecafa, abakinnyi 5 bashya biyongeye ku bandi bari mumwiherero. Aba bakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'u Bubiligi, harimo abakina inyuma babiri, umwe ukina mu kibuga hagati ndetse nabarutahizamu.
Abo bakinnyi ni Judah Fisher wa Sacramento Republic yo muri Amerika, Lanny Mukiza wa Cs LaSalle yo muri Canada , Joseph Musabyimana wa RFC SERAING, Enzo Bagabo wa RWDM ndetse na Jayden Heylen Shema wa Kv Mechelen Bose bakina Mububiligi.
Aba bakikinnyi barakomezanya umwiherero n'abandi bari mu mwiherero kugira ngo bitegure neza aba basore bakiri bato, barabaza banyure mu cyuma gipima imyaka, ubundi nibasanga bujuje buri kimwe bakomeze umwiherero. Cecafa biteganyijwe ko Izatangira muri uku kwezi tariki 15, u Rwanda rukazatangira rukina na Ethiopia izakira irushanwa.
Leave a Comment