Habayeho guhamagara abakinnyi benshi kugira ngo batoranywemo abeza kurusha abandi, ndetse nyuma bakazagenda babagabanya bigendanye n’umusaruro berekana.
Mu cyumweru gishize, nibwo aba bakinnyi baciye mu cyuma gipima imyaka kugira ngo barebe abujuje imyaka kuko hagiye haba kubeshya mu byangombwa, bivugwa ko iki cyuma cyasanze abakinnyi bagera ku 9 barengeje imyaka.
Mu buryo bwo kongera imbara muri iyi kipe, mu ijoro ryatambutse nibwo KINYAMUPIRA yamenye ko hari abakinnyi bakina hanze batangiye kwitabazwa, aho kw’ikubitiro bahereye ku mukinnyi Lanny Mukiza Cyusa.
Lanny Mukiza Cyusa yavutse 2009, avukira mu Rwanda gusa ku myaka 5 yerekeje muri Canada hamwe n'umuryango we, ubu akinira CS LaSalle yo muri Canada aho akina nka myugariro.
KINYAMUPIRA kandi yamenyeko abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda bashobora kwiyongera mu buryo bwo kuzagirango ikipe izashobora guhangana ndetse ikaba yanabona itike y'igikombe cya Afurika kuko imikino ya CECAFA bazitabira ariyo izatanga iyo tike.
Leave a Comment