Amavubi ya Adel Amrouche agiye gukina imikino ya gicuti
Amavubi ya Adel Amrouche agiye gukina imikino ya gicuti
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rirateganya ko Amavubi ashobora gukina umukino wa gicuti n’imwe mu makipe y’ibihugu bya Namibia cyangwa Ibirwa bya Comores muri uku kwezi k’Ugushyingo 2025, mu gihe hateganyijwe icyumweru cyahariwe imikino y’amakipe y’ibihugu ku rwego rwa FIFA.

Nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA, Mugisha Richard, ibiganiro biri hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu bibiri birarimbanyije.

Yagize ati “Turacyaganira na Comores ndetse na Namibia. Ibirwa bya Comores byifuza ko twajya gukinira iwabo, mu gihe Namibia ishobora kuza gukinira hano i Kigali. Ubu turimo gusuzuma iby’ingengo y’imari kugira ngo hafatwe icyemezo cya nyuma.”

Biteganyijwe ko uwo mwanzuro wafatwa kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kugenzura ubushobozi n’uburyo bwo gutegura urugendo cyangwa kwakira ikipe izaza mu Rwanda.

Imikino ya gicuti y’Amavubi izaba mu gihe FIFA yateganyije icyumweru cy’imikino hagati ya tariki ya 10 n’iya 18 Ugushyingo, aho amakipe y’ibihugu yemerewe gukina imikino ya gicuti cyangwa amarushanwa.

Mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique yasojwe mu Ukwakira, ikipe y'igihugu ntiyitwaye neza. 

Mu itsinda C, Afurika y'Epfo ni yo yabonye itike nyuma yo kuyobora iri tsinda n'amanota 18, Nigeria na Bénin zikagira amanota 17. Lesotho yabaye iya kane ku rutonde n'amanota 12, u Rwanda rugira amanota 11, naho Zimbabwe ya nyuma igira amanota atanu.

Kuri ubu umukoro usigaye ku mutoza Adel Amrouche n'abasore be ni ukwitwara neza mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika izakinwa mu mwaka utaha. 
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now