Amavubi yerekeje muri Afurika y'Epfo guhatanira umwanya mwiza
Amavubi yerekeje muri Afurika y'Epfo guhatanira umwanya mwiza
Ikipe y'Igihugu Amavubi yerekeje i Johannesburg muri Afurika y'Epfo gukina umukino wa nyuma mu yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Iri tsinda ry'u Rwanda ryahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege i Kanombe saa Yine n'igice za mu gitondo, aho biteganyijwe ko bagera i Johannesburg saa Munani n'iminota 20.

Nibagerayo bararuhuka, bukeye bwaho bafate urugendo rujya Mombela, aho umukino ugomba kubera. 

Nta kinini uyu mukino wo ku wa Kabiri uvuze ku ruhande rw'Amavubi, kuko amahirwe yo kuzakina Igikombe cy'Isi yaraye arangiriye muri Stade Amahoro, ubwo yatsindwaga na Bénin igitego 1-0.

Bafana Bafana yo iracyafite amahirwe nyuma yo kunganya na Zimbabwe 0-0. Icyo isabwa ni ugutsinda u Rwanda, igasaba Nigeria kuyitsindira Bénin. 

Muri iri tsinda C, Bénin ifite amanota 17 ku mwanya wa mbere, Afurika y’Epfo ikagira 15 ku mwanya wa kabiri, Nigeria ikagira amanota 14 ku mwanya wa gatatu, mu gihe Amavubi yo afite amanota 11 ku mwanya wa kane.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now