Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko uyu mutoza “yahagaritswe mu nshingano ze” nyuma y’isesengura ryimbitse ryagaragaje ko “atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2.”
Amakuru yizewe avuga ko imbarutso yo kwirukanwa kwa Amrouche ari ukugenda atatswe uruhushya (guta akazi), akajya i Burayi nta buyobozi abimenyesheje.
Byatahuwe ko ubwo FERWAFA yamwandikiraga imusaba ibisobanuro, uyu mutoza yagerageje gushaka urwitwazo, ajya muri Azerbaijan gusura abakinnyi barimo ba myugariro Mutsinzi Ange n’abavandimwe batatu; Joy-Lance Mickels, Joy-Slayd Mickels na Leroy-Jacques Mickels.
N’ubwo byagaragajwe nk’igikorwa cy’akazi cyo gushaka abakinnyi bashya, amakuru avuga ko uru rugendo rutari muri gahunda y’Ikipe y’Igihugu, ahubwo rwari amayeri yo kujijisha nyuma yo kuva mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uretse imyitwarire itari myiza yo guta akazi, umusaruro wa Adel Amrouche na wo wari mubi cyane kuva yahabwa inshingano muri Gashyantare 2025 asimbuye Umudage, Frank Torsten Spittler.
Mu mikino umunani yatoje irimo itandatu y’amarushanwa n’ibiri ya gicuti, Amavubi yatsinzemo umukino umwe gusa (uwo yatsinze Zimbabwe 1-0), anganya umwe, atsindwa itandatu yose. Muri iyo mikino, u Rwanda rwinjije ibitego bibiri gusa, mu gihe rwo rwinjijwe ibitego 10.
Iyirukanwa rya Amrouche rije mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ubuyobozi bwa FERWAFA butari bwishimiye imikorere ye, cyane ko hari n’abakinnyi yagiye areka guhamagara kandi bigaragara ko bafite ubushobozi, nka Hakim Sahabonna Samuel Geulette bakina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.
Adel Amrouche asize Amavubi yitegura imikino ya gicuti ya ‘FIFA Series’ izabera i Kigali muri Werurwe, ndetse n’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2027) ateganyijwe gutangira mu minsi iri imbere.
Leave a Comment