APR FC yafatiye umwanzuro ntakuka Dauda Yussif na Mamadou Sy bayisuzuguye
APR FC yafatiye umwanzuro ntakuka Dauda Yussif na Mamadou Sy bayisuzuguye
APR FC yatangaje ko nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku myitwarire ya Dauda Yussif na Mamadou Sy, yafashe umwanzuro wo kubasubiza mu mwiherero nyuma yo kubihanangiriza bwa nyuma no kubaha umuburo wanditse.

Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Komite ishinzwe imyitwarire yasanze aba bakinnyi bararenze ku mabwiriza y’ikipe ubwo basohokaga mu mwiherero batabifitiye uburenganzira, ibintu byateje ikibazo mu myiteguro y’ikipe mbere y’umukino wa Pyramids FC.

APR FC yagize iti “Komite yasanze abakinnyi bombi baragaragaje imyitwarire idahwitse kuko barenze nkana ku mabwiriza y’ikipe yatanzwe n’abatoza, bava mu mwiherero nta burenganzira mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League waduhuje na Pyramids FC.”

Itangazo rivuga ko iyi myitwarire igayitse ishobora kwangiza imibanire n’imyitwarire myiza isanzwe igenga abakinnyi ba APR FC.

Nyuma yo gusuzuma neza no kumva uruhande rw'abakinnyi, Komite yatangaje ko abakinnyi bombi bemeye amakosa yabo, basaba imbabazi ndetse biyemeza gukurikiza amabwiriza y’ikipe mu bihe biri imbere.

Bakomeje bagira bati “Nyuma yo kumva uruhande rwabo, Komite yafashe icyemezo cyo gutanga umuburo wa nyuma mu nyandiko, hamwe n’ingamba z’inyongera z’imyitwarire, bityo abakinnyi basubijwe mu mwiherero na bagenzi babo.”

Iyi kipe y'ingabo yashimangiye ko izakomeza kugendera ku ndangagaciro zayo zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukunda igihugu no guharanira ubufatanye mu rwego rwo kugera ku ntsinzi.

Nyuma y'uko ikipe ivuye mu Misiri, aba bakinnyi bombi bahise bahagarikwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza ryarimo rikorwa.

Uretse ibyo kandi, bahawe igihano cyo gukorera imyitozo mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya APR FC, ariko nyuma yo gusaba imbabazi ubuyobozi bwemera ko bajya mu ikipe ya Intare FC, isanzwe ari nk'ishami rya APR FC rikina mu cyiciro cya kabiri.

Kuri ubu APR FC iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona n’amanota arindwi nyuma y’imikino itatu imaze gukina.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, aho izakirwa na Rutsiro FC mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now