Mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatanu, ahagana saa Cyenda n'igice, ni bwo itsinda rigari ry'iyi kipe ya gisirikare ryahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege i Kanombe yerekeza i Cairo, ahazabera umukino wo kwishyura.
Mbere yo kugenda, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yasabye abakinnyi gutanga ibyo bafite byose mu mukino bazakina.
Ati "Icyizere kirahari, ndakibona mu maso yanyu. Mukwiye gukuba kabiri imbaraga mwatanze hano i Kigali kugira ngo mukore ibirushijeho."
Umukino wabereye i Kigali warangiye Pyramids itsinze APR FC ibitego 2-0, byombi bya rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fiston Kalala Mayele.
Umukino wo kwishyura uzaba ku Cyumweru saa Moya z'umugoroba, kuri Cairo 30 June Stadium.
Ubwo iyi kipe yambara umukara n'umweru iheruka gukinira kuri iyi stade, tariki 21 Nzeri 2024, yahatsindiwe ibitego 3-1.
Leave a Comment