Umuyobozi wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, yatangaje ko iyi kipe y’Ingabo yatanze ubujurire muri FERWAFA, isaba ko hashyirwaho komisiyo yigenga kandi idafite aho ibogamiye, kugira ngo isuzume imyanzuro yafashwe n’abasifuzi bayoboye umukino banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Brig. Gen. Rusanganwa yavuze ko impamvu nyamukuru y’ubujurire bwabo ari ugusaba ubutabera busesuye kandi buboneye ku makipe yose.
Ati “Niba biyemeje gutanga ubutabera, nibabutange kuri twese kuko ni bo tubitegerejeho. Twabasabye ko bashyiraho komisiyo yigenga idafite aho ibogamiye, bayihe ayo mashusho iyasuzume, turebe icyo yemeza.”
Nyuma y'umukino w'Urucaca, APR FC yandikiye FERWAFA isaba kurenganurwa kuko itishimiye ibyemezo byafatiwemo, birimo ikarita y'umutuku yahawe Ssekiganda Ronald ndetse na penaliti iyi kipe ivuga ko yakabaye yarahawe ku ikosa ryakorewe Denis Omedi.
Uyu muyobozi w'ikipe y'ingabo yavuze icyo FERWAFA yabasubije, avuga ko "Badusubije batubwiye ko amashusho atagaragara neza, ariko babona ko umusifuzi yari iruhande rwa Omedi kandi bemeje ibyemezo bya Rulisa [umusifuzi wo hagati]. Ku ikarita itukura, bavuze ko amashusho babonye abigaragaza ko yari yo.”
Umunyamabanga w'Agateganyo mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Mugisha Richard, yabwiye Kinyamupira ko baraza gusubiza APR FC uyu munsi, icyakora avuga ko nta Kanama k'Ubujurire kari hejuru ya Komisiyo y'Imisifurire muri iri shyirahamwe.
Leave a Comment