Uyu mukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Muhanga kuri uyu wa Gatatu, waranzwe n’ishyaka ryinshi ku ruhande rw’Amagaju FC yashakaga kwiyunga n’abafana nyuma yo kunyagirwa ibitego 8-0 na Al-Hilal mu minsi ishize, ndetse no gutandukana n’abatoza bayo bakuru.
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yari yakoze impinduka eshanu mu 11 babanje mu kibuga ugereranyije n’ikipe yakinnye Super Cup, aho nka Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina na Denis Omedi babanje mu kibuga.
Ku rundi ruhande, Amagaju FC yatozwaga by’agateganyo na Hakizimana Jean Baptiste, yatangiye umukino yihagararaho cyane, inagerageza uburyo bwo gutsinda binyuze kuri ba rutahizamu nka Iradukunda Daniel na Uwizeyimana Daniel, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre akomeza kubera ibamba Ikipe y’Ingabo.
APR FC yagerageje guhererekanya umupira binyuze kuri Mamadou Sy na Ruboneka Bosco, ariko ubusatirizi bwari buyobowe na Djibril Ouattara na Denis Omedi bukunze kugorwa n’ubwugarizi bw’Amagaju. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, APR FC yagarutse ishaka igitego cyo kuyifasha kuzamuka ku rutonde. Ku munota wa 65, nibwo Omborenga Fitina yafunguye amazamu ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Muneza Jacques wari winjiye asimbuye ntiyabasha kuwukuramo.
Mbere y’iki gitego, umukino wari wakunze guhagarara bitewe n’imvune y’umunyezamu wa mbere w’Amagaju FC, Twagirumukiza Clement, waje no gusimburwa amaze guhabwa ikarita y’umuhondo yo gutinza umukino.
Umutoza wa APR FC yakoze impinduka zitandukanye yinjiza abakinnyi nka Mugisha Gilbert, William Togui na Byiringiro Gilbert kugira ngo ashakishe igitego cya kabiri ariko biranga.
Ku munota wa 80, Mugisha Gilbert yahushije uburyo bwari bwabazwe, naho Amagaju FC akomeza kotsa igitutu ashaka kwishyura mu minota ya nyuma ariko ntibyakunda.
Gutsinda uyu mukino bifashije APR FC gufata umwanya wa kabiri n’amanota 32 mu mikino 15, ikaba irushwa amanota abiri gusa na Police FC ya mbere ifite amanota 34 (mu mikino 17).
Ku rundi ruhande, Amagaju FC akomeje kuba mu mazi abira kuko agumye ku mwanya wa 17 (ubanziriza uwa nyuma) n’amanota 12 gusa, akaba amaze imikino irindwi yikurikiranya adatsinda.
Leave a Comment