Ikipe y'Ingabo yakinaga umukino wayo wa kabiri gusa muri Shampiyona kubera yari mu mikino Nyafurika ubwo abandi bakinaga, yatangiye isatira Mukura VS.
Ku munota wa 18 Ssekiganda Ronald yafunguye amazamu nyuma y'amakosa y'umunyezamu Sebwato Nicholas utabashije gufata umupira ngo awukomeze.
Iminota yakurikiyeho yakomeje kwiharirwa na APR FC yatizwaga umurindi n'abakunzi bayo, icyakora bajya kuruhuka iyoboye n'igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius, yaje gukora impinduka ashyira mu kibuga rutahizamu Malanda Destin wari wabanje hanze kuri iyi nshuro, kugira ngo afatikanye na Boateng Mensah gushaka igitego.
N'ubwo mu gice cya kabiri bakoze iyo bwabaga ngo babone igitego ntibyigeze bibahira kuko n'icyo Boateng Mensah yatsinze mu minota ya nyuma y'umukino cyanzwe n'abasifuzi, bavuze ko yari yaraririye.
Umukino warangiye APR FC icyuye amanota atatu.
Umugande, Ronald Ssekiganda, ni we wahawe igihembo cy'umukinnyi w'umukino, mu gihe Murwanashyaka Anatal ufana Mukura VS ari we wegukanye igihembo cy'umufana w'umukino.
APR FC yahise ifata umwanya wa Kane n'amanota atandatu mu mikino ibiri imaze gukina, mu gihe Mukura VS yo ari iya munani n'amanota atanu imaze gusarura mu mikini ine yakinnye.
Ku munsi wa gatanu wa Shampiyona, Nyamukandagira izasura Kiyovu Sports tariki 25 Ukwakira 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe Mukura VS yo izaba iri kwakira AS Kigali i Huye muri ayo masaha.
Leave a Comment