Ibitego ya Fiston Mayele byafashije Pyramids gutsinda APR FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabaye kuri uyu wa Gatatu, kuri Kigali Pelé Stadium, saa Munani.
APR FC nk'ikipe yari mu rugo ni yo yatangiye isatira izamu rya Pyramids kugira ngo irebe ko yafungura amazamu hakiri kare. Mu minota 15 ya mbere, yagerageje kurema uburyo bw'ibitego binyuze kuri Ruboneka Jean Bosco na Memel Dao, ariko ba myugariro ba Pyramids n'umunyezamu Ahmed El Shenawi bakaba maso.
Guhera nko ku munota wa 20 ni bwo Pyramids yatangiye kuyobora umukino binyuze mu kubakira hagati mu kibuga, aho Abdelrahman Mohamed na Ewerton Da Silva bari mu bakinishaga ikipe.
Muri iyi minota kandi, rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fiston Kalala Mayele yabonye uburyo bwari kubyara igitego, ariko ku bw'amahirwe ya APR FC umupira ujya hanze y'izamu.
Ikipe y'ingabo z'igihugu na yo yakomeje kwihagararaho, icyakora William Togui na Memel Dao ntibabona imipira myinshi yateza ibibazo ubwugarizi bw'abarabu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0, abakunzi ba APR FC batishimiye uko ikipe yabo yitwaye mu minota 45 ibanza.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ifite inyota yo gushaka igitego ku kabi n'akeza. Icyakora ntibyasabye umwanya ngo Fiston Mayele abashegeshe, kuko ku munota wa 49 gusa yahise afungura amazamu, umunyezamu Ishimwe Pierre ntiyamenya uko bigenze.
Nyamukandagira yakomeje kwijajara ngo irebe ko yakwishyura igitego, ariko uburyo buke babonaga bakabupfusha ubusa; imipira imwe bakayitera hanze, aho banateye ibiti by'izamu ubugira kabiri.
Rutahizamu Mayele wari wabyukiye iburyo, yaje gushengura abakunzi ba APR FC bari bagifite icyizere cyo kugombora, maze ku munota wa 85 ashyiramo igitego cya kabiri cyasaga nk'igiha umutekano ikipe ye.
Mu minota ya nyuma, APR FC yongeyemo amaraso mashya, Omborenga Fitina asimbura Byiringiro Jean Gilbert wavunitse, Mamadou Sy asimbura William Togui, ariko ibitego ntibyahinduka.
Umukino warangiye Pyramids FC itsinze 2-0, ikura i Kigali impamba ifatika mbere y'umukino wo kwishyura uzabera i Cairo, tariki 5 Ukwakira 2025.
Leave a Comment