Umutoza w'Ikipe ya APR FC ukomoka muri Maroc, Taleb Abderrahim, yasinye amasezerano mashya y'umwaka umwe ushobora kongerwaho undi nyuma yo kugeza iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ku musaruro ushimishije abayobozi.
Uyu mutoza yashyize umukono kuri aya masezerano mashya ku wa Gatatu kuko ayo yari afite yagombaga gusuzumwa kuva umwaka w’imikino wa 2025/2026 warangira muri Gicurasi.
Mu mpeshyi ya 2025 yari yasinye imyaka itatu ariko impande zombi zemeranya ko nyuma ya buri mwaka hazajya hasuzumwa umusaruro yatanze mbere yo gukomeza akazi.
Icyizere ubuyobozi bwa APR FC bwakomeje kumugirira gishingiye ku mateka aherutse kwandika yegukana ibikombe bitatu byose mu mwaka w’imikino uheruka. Uyu Munya-Maroc yafashije iyi kipe kwegukana Igikombe cya Shampiyona ndetse n'icy'Amahoro yongeraho n'icya FERWAFA Super Cup, byatumye ashimwa cyane.
Ibikubiye muri aya masezerano mashya bishimangira ko umusaruro wa Taleb Abderrahim uzongera gusuzumwa ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2026/2027 nk'uko byagenze ubu, akaba ari bwo hazafatwa umwanzuro wo kumwongerera andi masezerano cyangwa kumusezerera.
Leave a Comment