Ikipe ya Arsenal yananiwe kwikura kwa Brentford aho yanganyirije igitego 1-1 mu mukino wa Shampiyona wabaye ku wa Kane, bituma isigarana ikinyuranyo cy’amanota ane gusa imbere ya Manchester City iyirya isataburenge ku mwanya wa mbere.
Uyu mukino wabereye kuri Gtech Community Stadium, usize ‘The Gunners’ itakaje amahirwe yo kongera gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu, nyuma y’uko mukeba wayo Manchester City yari yatsinze Fulham ku wa Gatatu.
Mikel Arteta utari afite William Saliba kubera uburwayi, yakoze impinduka enye mu babanje mu kibuga, aha umwanya Viktor Gyokeres, Piero Hincapie, Cristhian Mosquera na Eberechi Eze wakinaga umukino we wa mbere wa Shampiyona kuva mu Ukuboza.
Igice cya mbere cyaranzwe n’ishyaka rya Brentford yihagazeho, ndetse umunyezamu wa Arsenal, David Raya, akuramo igitego cyari cyabazwe ku mupira watewe na Igor Thiago, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Arteta yakuyemo Eberechi Eze utahiriwe n’umukino ashyiramo Martin Odegaard, impinduka yahise itanga umusaruro kuko Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 61 ibifashijwemo na Noni Madueke ku mupira mwiza yahawe na Piero Hincapie.
Ibyishimo by’abarashi byamaze iminota icyenda gusa, kuko Keane Lewis-Potter yahise yishyurira Brentford ku munota wa 70, akoresheje umutwe nyuma y’umupira wari urenguwe na Michael Kayode.
Arsenal yabonye uburyo bwo gutahana amanota atatu mu minota y’inyongera (90+4), ariko ishoti rikomeye rya Gabriel Martinelli rikurwamo n’umunyezamu Caoimhin Kelleher wari uhagaze neza muri uyu mukino.
Kunganya uyu mukino bivuze ko Arsenal imaze gutakaza amanota mu mikino ine muri irindwi ya Shampiyona imaze gukina muri uyu mwaka wa 2026, ibintu bishobora guha icyuho Manchester City mu rugamba rwo gutwara igikombe.
Nyuma y’umukino, Umutoza Mikel Arteta yagaragaje ko atishimiye uburyo abakinnyi be babuze ituze nyuma yo gutsinda igitego, avuga ko Brentford ari ikipe igora cyane iyo ikoresheje imipira itunguranye, ibintu yagereranyije no "kujya muri Casino".
Arsenal izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare yakira Wigan Athletic mu mikino ya FA Cup, mu gihe muri Shampiyona izakurikizaho guhura na Wolves, mu gushaka kwisubiza icyizere cyo kwegukana igikombe cya mbere cya Shampiyona kuva mu 2004.
Leave a Comment