As Kigali ntiyaba iri kwitera urushinge rurimo amazi?
As Kigali ntiyaba iri kwitera urushinge rurimo amazi?

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri Rutahizamu Ndayishimiye Didier As Kigali isigaye ikinisha nka myugariro ariko akaba ariwe mukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri ubu aho shampiyina igeze, ikipe ya As Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota 15 mu mikino 16 imaze gukina, ikaba irusha amanota 4 ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa nyuma wa 18. Umwanya As Kigali iriho, ni umwanya mubi tugendeye aho shampiyona igeze.

Byagenze gute ngo As Kigali yisange aha?

As Kigali yahuye n’ikibazo cy’amikoro ndetse cyatumye itabasha kugura abakinnyi nk’uko byari bisanzwe, ahubwo yisanga ifite abakinnyi benshi bari birukanwe cyangwa basezerewe mu makipe yabo. Ni ikipe kandi yatakaje abakinnyi barimo Hussain Shaban, Emmanuel Okwi ndetse na Akayezu Jean, ntiyigera ibasimbuza nk’uko bikwiye byahise bigira ingaruka kuri iyi kipe iterwa inkunga n’umugi wa Kigali.

Ese As Kigali ntiyaba iri guterwa nayo ikitera?

Dufate urugero. Dayishimiye Didier ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bari muri iyi shampiyona y’u Rwanda. Uyu musore amaze gukina iminota 1350 kuko mu mikino 16 ikipe imaze gukina yasibye umukino wa Al Hilal gusa. 

Ndayishimiye Didier yazamutse ari umukinnyi ukina mu gice gisatira nka nimero 10 cyangwa 8 ndetse no mu ikipe z’abato niko yakinaga.

Kuva uyu mwaka wa shampiyona watangira, As Kigali yafashe umwanzuro wo kumukinisha nka myugariro ukina inyima iburyo.  Umuntu yavuga ko As Kigali yari yishatsemo ibisubizo kuko Akayezu yari amaze kugenda kandi bananiwe kumusimbiza.

Mu mikino 15 Didier amaze gukinira As Kigali muri uyu mwaka w’imikino, yinjije ibitego 3 mu bitego 12 iyi kipe imaze kwinjiza, ikaba mu makipe 6 amaze kwinjiza ibitego bike.

Mu bitego 3 Ndayishimiye Didier yinjije, ni ibitego bifite uruhare rw’amanota 7 kuri 15 ikipe ifite, bivuze ko ari hafi 1/2 cy’amanota As Kigali imaze gukorera. 

Usibye Gedeon Ndonga Bivula myigariro wa Etincelles FC baganya ibitego 3, nta wundi mukinnyi ukina yugarira izamu ufite ibitego nk’ibyo Ndayishimiye Didier afite cyangwa ngo amurushe muri shampiyona uyu mwaka .

Uko mbibona

Biragaragara ko As Kigali ifite ikibazo cy’abakinnyi bahagije bayifasha kandi n’umuti wo gukemura icyo kibazo ntuhari vuba. Ese n’ubwo bikomeye, ntabwo abatoza bakemera Didier bakamushyira mu gice gitaha izamu kuko imibare iragaragaza ko iyo aba akina mu gice gisatira nibura aba ari hejuru yi’ibitego 6 ndetse ikipe ye yari kuba iri hejuru n’amanota 15 ifite.

Yego nanone kugarira ni byiza ariko twabonye ko umupira ugezweho kugarira kwiza ari ugusatira. Abatoza ba As Kigali bagatangiye kwiga uburyo bamwe muri ba myugariro babo bashakamo umwe uhengekwa kuri 2 nibura iminsi ikaba yicuma, cyangwa se bagashaka undi mukinnyi niyo yaba akiri muto ukina kuri uwo mwanya ubundi akahajya, Ndayishimiye Didier agasubira imbere.

Niwe watsinze igitego cyo kunganya kuri APR FC
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now