Bénin yasuzuguriye Amavubi imbere ya Perezida Kagame
Bénin yasuzuguriye Amavubi imbere ya Perezida Kagame
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira, kuri Stade Amahoro saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

Amavubi yari ashyigikiwe n'abasaga ibihumbi 40 bari muri stade yatangiranye imbaraga, agerageza gusatira Bénin binyuze kuri Gilbert Mugisha na Jojea Kwizera. 

Ku munota wa 14, Kevin Muhire yahaye Mugisha umupira mwiza, ariko awuteye n’umutwe ujya mu biganza by’umunyezamu Marcel Dandjinou. 

Abasore ba Adel Amrouche bongeye kugerageza ubundi buryo ku munota wa 23, aho Claude Niyomugabo yageragereje hanze y’urubuga rw’amahina ishoti rikomeye, ariko rijya hanze gato y'izamu.

Bénin yakiniraga inyuma muri iyi minota yaje kunyuzamo irasatira, maze ahagana ku munota wa 30 Andreas Hountondji asigara wenyine imbere y’izamu, ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arahagoboka.

Hashize iminota ibiri gusa, Djihad Bizimana yateye ishoti rikomeye mu izamu, Dandjinou akuramo umupira mu buryo bugoranye. Ku munota wa 38, Nshuti Innocent na we yanyuze mu bakinnyi babiri ba Bénin, ariko ateye umupira uca hejuru y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0–0, nyuma yo guhusha amahirwe menshi yakabyaye ibitego.

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi yiharira umupira, akagerageza gusatira binyuze kuri Muhire Kevin na Kapiteni Djihad bari hagati mu kibuga. 

Ku munota wa 53, Bénin yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, gusa Tosin Aiyegun ananirwa gushyira mu nshundura umupira yari ahawe na Hountondji. 

Mu minota ine yakurikiyeho, Niyomugabo Claude yongeye kugerageza ishoti rikomeye, umunyezamu Dandjinou yongera gutabara.

 Ku munota wa 60, Mugisha Gilbert yabuze uburyo bwiza bwo gufungura amazamu, ananirwa kugenzura umupira mwiza wari wamugezeho mu rubuga rw’amahina.

Mu minota yakurikiyeho, Bénin yatangiye kwirekura, abasore b'Amavubi basa nk'abasubira inyuma. Ku munota wa 75, umutoza Adel Amrouche yakoze impinduka za mbere, ashyiramo Ruboneka Jean Bosco wasimbuye Jojea Kwizera kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati.

 Numa y’iminota ine gusa, Bénin yabonye igitego cyaturishije imbaga y'abari muri stade. Iki gitego cya Bénin cyaturutse ku mupira muremure umunyezamu wa Bénin yateye imbere ukagera mu bwugarizi bw'u Rwanda butabashije kuwukuraho, maze umunyezamu Fiacre akora amakosa yo gusohoka nabi, umupira awutangwa na Tosin Aiyegun wahise awushyira mu nshundura ku munota wa 79.

Amavubi yahise atangira gukinira ku gitutu cyo gushaka kugombora, ariko uburyo burimo ubwa Kapiteni Djihad bageragezaga ntibabasha kububyaza igitego.

Rutahizamu Biramahire Abeddy yasimbuye Innocent Nshuti mu minota ibiri ya nyuma, mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi. 

Mu minota y’inyongera, Ruboneka Bosco yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, ariko umutwe wa Mugisha Gilbert ujya hanze gato.

Umukino warangiye Bénin itsinze 1-0, isiga u Rwanda mu gahinda ko gutakaza amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi. 

Kuri ubu u Rwanda rwasigaye ku mwanya wa kane mu itsinda C n’amanota 11, mu gihe Bénin yahise iriyobora n’amanota 17. Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, naho Nigeria iri ku wa gatatu n’amanota 14. Bénin izakina na Nigeria ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha, mu gihe Afurika y’Epfo izaba yakira u Rwanda mu mukino wa nyuma w’itsinda.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now