Yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru kibanziriza uyu mukino uzaba ku munsi w'ejo ku wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira, muri Stade Amahoro saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.
Yagize ati "Ni umukino wa nyuma mu rugo, ni umukino dukeneyemo amanota atatu. Nasaba abafana kuzaza kudushyigikira kandi twizeye ko tuzatahana amanota atatu. Tuzatanga ibyo dufite byose."
"[Abakinnyi] tuba dukeneye intsinzi kubarusha kuko mu buryo bw'amikoro hari icyo bidufasha, ku marangamutima hari icyo bidufasha... Turizeza Abanyarwanda ko ku munsi w'ejo tuzatanga ibyo dusabwa byose kandi Imana izabidufashemo."
Ku bijyanye n'abakinnyi benshi bafite amakarita y'umuhondo, basiba umukino wa nyuma mu gihe babona amakarita yandi ku munsi w'ejo, Kapiteni Djihad yavuze ko nta gitutu byabatera.
Ati "Iyo uri mu kibuga ntabwo wapfa kwibuka ko ufite iyo karita kereka imwe ubonera mu mukino ni bwo utangira kwigengesera ngo utabona umutuku. Ntabwo wakina imikino yose. Uragenda ugatanga ibyo ufite byose, wahanishwa gusiba umukino, undi akaza akabona amahirwe yo gukina. Ndumva nta kintu bizahungabanya ku bakinnyi bacu."
Amavubi yifuza gutsinda uyu mukino ukomeye akagira amanota 14 afitwe na Bénin iyoboye Itsinda C na Afurika y’Epfo iherutse gukurwaho amanota kubera gukinisha umukinnyi urengeje amakarita abiri y'umuhondo.
Leave a Comment