Nyuma y’umusaruro utari mwiza muri shampiyona y’u Rwanda ikipe ya Rutsiro FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo gutandukana n’umutoza mukuru binyuze mu gusesa amasezerano. Ibi biri mu ibaruwa ikipe ya Rutsiro FC yandikiye Bizumuremyi, imusaba ko yasesa amasezerano.
Ibaruwa iragira iti”Nshingiye ku masezerano wagiranye na Rutsiro FC yo kuwa 11/07/2025, nshingiye ku ngingo ya 4 n’iya 5 iri mu masezerano, nkwandikiye ngusaba gusesa amasezerano wari ufitanye na Rutsiro FC kubera umusaruro utari mwiza ikipe ikomeje kugaragaza. Mu gihe ibiganiro byo gusesa amasezerano bigikomeza, nkaba nkumenyesha ko inshingano wari ufite mu ikipe zihagaze ukimara kubona iyi baruwa.”
Ikipe ya Rutsiro FC, iri ku mwanya wa 16 n’amanota 6 mu mikino 9 imaze gukina. Iyi kipe usibye Al-Merreikh na Al-Hilal zo muri Sudan zimaze gukina ikikino mike, nizo ziyiri inyuma bivuze shampiyona ihagaze uku yo na Etincelles FC zahita zimanuka.
Radjabu ubwo yasinyiraga ikipe ya Rutsiro FC muri Nyakanga uyu mwaka, aho yari yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
Leave a Comment