Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko abasifuzi bo muri Mauritanie ari bo bazayobora umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza APR FC yo mu Rwanda na Pyramids FC yo mu Misiri, uteganyijwe ku wa Gatatu.
Umunya-Mauritanie, Abdel Aziz Bouh wabaye umusifuzi mpuzamahanga mu 2019 ni we uzaba uri hagati mu kibuga. Azunganirwa na Youssef Mohamed Mahmoud nk’umusifuzi wa mbere wo ku ruhande ndetse na Brahim Salem H’Made nk’umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande. Ni mu gihe Babacar Sarr, na we ukomoka muri Mauritanie, yagizwe umusifuzi wa kane.
Uretse abasifuzi bo mu kibuga, CAF yashyizeho Umunya-Tanzania, Ahmed Iddi Mgoyi nka Komiseri w'umukino, mu gihe Alain Brice Letokouzu wo muri Centrafrique ari we uzakora igenzura ry’imisifurire (Referee Assessor).
Umukino ubanza uzaba ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira, kuri Kigali Pelé Stadium saa Munani z'igicamunsi, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Cairo tariki 5 Ukwakira.
Izi kipe zombi zimaze imyaka ibiri ikurikirana zihurira muri iyi mikino ihuza amakipe yahize ayandi iwayo muri Afurika. Pyramids yasezereye APR FC muri izo nshuro zose, n'ubwo imikino yabereye mu Rwanda yose bayinganyije.
Leave a Comment