Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko uwari Umunyamabanga w'Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Kalisa Adolphe "Camarade" ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano, afungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe Ubushinjacyaho bugikomeje iperereza.
Uyu mwanzuro w'Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere nyuma y'iminsi ine aburanye ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.
Urukiko rwatangaje ko umwanzuro wo gufunga Kalisa iminsi 30 ushingiye ku kuba rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Nubwo ukurikiranyweho ibyaha yari yatanze ingwate n’umwishingizi, ntibyigeze byemerwa ngo afungurwe kuko Urukiko rusanga ashobora kubangamira iperereza.
Uyu mugabo wari umaze imyaka ibiri ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa FERRWAFA, afite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo kugira ngo abone kujyanwa mu Igororero rya Mageragere.
Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Icyaha cyo guhimba, guhindura, cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo abihamijwe n’urukiko, umuntu ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Ni mu gihe gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Itegeko kandi riteganya ko ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa bidasaza bityo igihe cyose ibimenyetso byagaragarira nta cyatuma umuntu adakurikiranwa hatitawe ku gihe yaba yarabikoreye.
Leave a Comment