CAN 2025: Mali ituzuye yasezereye Tunisia; Sénégal yisasira Sudan
CAN 2025: Mali ituzuye yasezereye Tunisia; Sénégal yisasira Sudan
Ikipe y’Igihugu ya Mali ‘Les Aigles’ yakoze amateka ikuramo Tunisia kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya 1-1, mu mukino yakinnye umwanya munini ari abakinnyi 10, naho Senegal isezerera Sudan iyitsinze ibitego 3-1, byombi bikaba byabaye mu mikino ya 1/8 cya CAN 2025 yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Aya makipe yombi yabonye itike ya ¼, azahita ahura hagati yayo mu mukino wa ‘Derby’ yo muri Afurika y’Iburengerazuba uteganyijwe ku wa Gatanu utaha i Tangier.

Mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Stade Mohammed V i Casablanca, Mali yageze muri ¼ bigoranye cyane kuko yakinnye iminota irenga 90 ifite abakinnyi 10 gusa mu kibuga.

Ibi byatewe n’ikarita itukura yeretswe myugariro Woyo Coulibaly ukinira Sassuolo yo mu Butaliyani ku munota wa 26 gusa, nyuma yo gukandagira Hannibal Mejbri wa Tunisia.

Nubwo Mali yihagazeho igice kinini cy’umukino, yaje gutsindwa igitego habura iminota ibiri ngo umukino urangire (88’), gitsinzwe na Firas Chaouat n’umutwe, ibintu byasaga n’ibihaye itike Tunisia.

Gusa mu minota y’inyongera (90+6), myugariro wa Tunisia, Yassine Meriah, yakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina. Rutahizamu wa Auxerre, Lassine Sinayoko, yateye neza iyo penaliti, amakipe anganya 1-1, hitabazwa iminota 30 y’inyongera na yo itagize icyo ihindura.

Muri penaliti, umunyezamu wa Mali, Djigui Diarra, yabaye intwari akuramo penaliti ebyiri (iya Elias Achouri n’iya Mohamed Ali Ben Romdhane), naho El Bilal Toure atsinda iy’intsinzi, Mali igera muri ¼ itsinze penaliti 3-2, nubwo Kapiteni wayo Yves Bissouma yari yahushije iya mbere.

Mu wundi mukino wabereye i Tangier, Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, ifite igikombe cya 2022, yongeye kwerekana ko igihari nubwo yatunguwe n'igitego cya kare.

Sudan yari yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu gusa ibifashijwemo na Aamir Abdallah.

 Gusa ibyishimo byabo byamaze akanya gato kuko ku munota wa 29, Pape Gueye yishyuye ku mupira mwiza yahawe na Sadio Mané.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Pape Gueye yatsindiye Senegal igitego cya kabiri, mbere y’uko Ibrahim Mbaye ashyiramo agashinguracumu mu gice cya kabiri, umukino urangira ari 3-1.

Umutoza wa Sudan, Kwesi Appiah, yavuze ko nubwo basezerewe, atewe ishema n’urwego abakinnyi be bagezeho bahagarariye igihugu.

Gusezererwa kwa Sudan bivuze ko nta kipe yo mu Karere ka CECAFA isigayemo uretse Tanzania ifite akazi katoroshye ko guhura na Maroc kuri iki Cyumweru i Rabat.

Mali na Senegal zizahura muri ¼ ku wa Gatanu, tariki ya 9 Mutarama 2026, mu mukino witezweho gukomera dore ko Mali igishakisha igikombe cyayo cya mbere cya Afurika mu mateka.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now