Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Brig Gen Rusanganwa yavuze ko hari abakinnyi baza bafite impano ariko bakananirwa kwinjira mu mikorere y’iyi kipe, bigatuma batigaragaza nk’uko byari byitezwe.
Ati “Sinaguha igisubizo 100% impamvu batitwara neza; umukinnyi yavuye muri Rayon akina neza, ageze muri APR, agasanga imikinire ihari atarigeze ayiga, bikamunanira burundu,”
Yongeyeho ko hari abakinnyi baba bavuye mu makipe amwe akoresha uburyo butandukanye bwo gukina, bagera muri APR FC bakagorwa n'uuburyo bushya batari bamenyereye.
Ati “Avuyemo akina wa mupira wa ‘tugende tugende’, agasanga umutoza afite uko amwigisha kandi atarabyiteguye. Ntabwo umwana w’imyaka 25 uzamwigisha umupira, bizamugora.”
Uretse imbogamizi z’imikinire, Rusanganwa yavuze ko hari n’abandi bakinnyi “biyica ubwabo” kubera imyitwarire itari myiza bagira bageze muri APR FC.
Yakomeje asobanura ati “Hari abumva ko bageze aho bagomba kugera kandi bagifite byinshi byo kwiga. Ugasanga ntiyumva ibyo umutoza amubwira, cyangwa akabura umwete kubera kubona amafaranga menshi, agatangira gusohoka, kunywa inzoga no gukora ibitari ibya siporo,”
Chairman wa APR FC yibukije ko gukina umupira w’amaguru bisaba ubwenge n’imyumvire yo hejuru, aho umukinnyi agomba guhuza impano ye, ibyo yigishwa n’ubuzima bwo hanze y’ikibuga.
Yasubije n’abavuga ko iyi kipe ayoboye yangiza abakinnyi, avuga ko ahubwo iyi kipe itanga amahirwe n’imibereho myiza, bityo umukinnyi wagize amahirwe yo kuyigeramo aba agomba gukora cyane kugira ngo arusheho gutera imbere.
Ati “Ugize Imana ubonye aho baguhemba neza, wagakoze cyane kugira ngo uhembwe. Uzarebe iyo bavuye muri APR, kugira ngo afatishe biragora keretse agiye hanze y’igihugu.”
Bamwe mu bakurikira umupira w'amaguru w'u Rwanda bashinja APR FC kugura abakinnyi bayigeramo ntibatange umusaruro, aho akenshi abashyirwa mu majwi barimo Abanyarwanda.
Mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira, iyi kipe y'ingabo yasinyishije Omborenga Fitina waguzwe miliyoni 40 Frw, asinya imyaka ibiri, ari na we mukinnyi waguzwe menshi mu Banyarwanda dore ko yari agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports yishyuye miliyoni 30 Frw.
Uyu akurikirwa na Nduwayo Alexis wari ugifite amasezerano muri Gasogi United, we waguzwe miliyoni 30 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri. Ngabonziza Pacifique we asinyishwa amasezerano y’imyaka itatu kuri miliyoni 25 Frw avuye muri Police FC yari asojemo amasezerano.
Abandi bakinnyi batatu b’Abanyarwanda ni Bugingo Hakim na Iraguha Hadji, bombi bari basoje amasezerano muri Rayon Sports basinyishijwe imyaka ibiri na Hakizimana Adolphe wasinyishijwe imyaka itatu nyuma yo gutandukana na AS Kigali, bose bahabwa miliyoni 20 Frw kuri buri umwe.
Aba bose ntibari batanga umusaruro kuko benshi muri bo batanahabwa umwanya uhagije wo gukina.
Leave a Comment