Cyangwa Thaddée abafana ba Rayon Sports bamuvumbuye?
Cyangwa  Thaddée abafana ba Rayon Sports bamuvumbuye?

Tariki 16 Ugushyingo 2025, nibwo Twagirayezu Thaddée yatorewe kuyobora Rayon Sports ndetse, ndetse akaba ari hafi kuzuza umwaka ku ntebe y’ubuyobozi. Ni umwaka wa mbere mu kuri uyu mugabo ndetse ukaba umwaka wenda gusa n’uwa Munyakazi Sadate ubwo yafata Rayon Sports bwa mbere ahagana mu 2020.

N’ubwo Twagirayezu Thaddée mu miyoborere ye hazamo birantega y’abo bafatinyije kuyobora nabo bagiraruhare rukomeye muguteza akavuyo iyi kipe, gusa ibibazo byose byatangiye kujya kuri uyu mugabo nyuma yo kukanirwa gushyira ubuyobozi ku murongo.

Kugera kuri ubu, abafana ba Rayon Sports ikizere n’igitinyiro bahaga Twagirayezu batangiye kukimwambura ndetse bageze aho bifuza ko yakegura akabavira mu ikipe.

Ubundi mbere bamwe mu bafana ba rubanda rugufi bari mu ruhande rwa Twagirayezu ndetse bakemeza ko abantu bafatanyije kuyobora Rayon aribo bamuvangira bigatuma atikorera utuntu twe neza.

Gusa kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru bigendeye ku mashusho yagiye hanze agaragaza inama Twagirayezu yagiyemo ariko akivumbura akayivamo itarangiye, byatumye atakarizwa ikizere ndetse ndetse abafana batangira kuvuga ko nawe adashoboye ndetse adashobotsw nk’umuntu wakabaye ayobora Rayon Sports.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo by'abafana ba Rayon Sports biri gucaracara ku mbuga nkoranya mbaga 

Twagirayezu abafana batangiye kumutakariza ikizere bishobora kuba icyuho gikomeye mubuyobozi bwe

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now