Inkuru y’itabaruka ry’uyu munyabigwi yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwana n’uburwayi bukomeye.
Amakuru yizewe avuga ko Dr Mugemana yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari amaze amezi atari make arwariye. Yari yajyanwe muri ibi bitaro guhera muri Nzeri 2025 ubwo uburwayi bwari bumaze kumurembya.
Dr Mugemana yari amaze kuba ikirango cya Rayon Sports, dore ko yatangiye kuyibera umuganga mu mwaka wa 1995.
Mu buzima bwe bwose muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru, yagaragaje ubwitange budasanzwe, ibintu byatumye muri Werurwe 2025, ubwo Rayon Sports yakiraga APR FC, ubuyobozi bwamushimiye ku mugaragaro imyaka 30 yari yujuje ayikorera.
Uyu mugabo utazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yakunze kumvikana avuga ko akazi yakoraga katari ako gushaka amaramuko gusa, ahubwo ko byari urukundo.
Yigeze kubwira itangazamakuru rya Rayon Sports ati "Muri Rayon Sports nagezemo nk’umukozi mu 1995, ariko na mbere yaho nari nsanzwe ndi umukunzi wa Rayon Sports, ntabwo nari umukozi."
Mbere y’uko yitaba Imana, ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi n’abatoza bamubaye hafi.
Tariki ya 22 Ukwakira 2025, itsinda ry’abakinnyi b'iyi kipe ryaramusuye muri CHUK, icyo gihe ubuyobozi bw’ikipe busaba abakunzi ba Gikundiro kumuzirikana mu masengesho kugira ngo Imana imuhe imbaraga.
Uretse kuba azwi cyane nka muganga wa Rayon Sports, Dr Mugemana Charles ni umubyeyi w’umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka "Queen Cha" mu muziki nyarwanda.
Leave a Comment