Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yijunditse rutahizamu we Liam Delap amushinja “kwikinira” no kudaha agaciro amabwiriza y’umutoza, nyuma yo guhabwa ikarita y'umutuku mu mukino wa Carabao Cup ikipe ye yatsinzemo Wolverhampton Wanderers ibitego 4-3, mu ijoro ryo ku wa Gatatu.
Delap yahawe amakarita abiri y’umuhondo mu minota irindwi gusa, bituma asohorwa mu mukino we wa mbere yari agarutsemo nyuma y’amezi abiri yaravunitse imitsi yo ku kaguru (hamstring).
Chelsea, izahura na Cardiff City mu mikino y’¼ cy’irangiza, imaze kubona amakarita y'umutuku atanu mu mikino icyenda iheruka, mu gihe na Maresca ubwe yigeze kuyibona mu mukino batsinzemo Liverpool.
Uyu mutoza w’Umutaliyani yavuze ko atishimiye na gato imyitwarire ya Delap, ndetse yemeza ko ibyo yakoze biteye isoni.
Ati “Ni byo, biragayitse kubona ikarita itukura nk’iyi. Ni amakarita abiri mu minota itanu cyangwa irindwi gusa. Zombi zari kwirindwa rwose. Si byiza na gato.”
Delap yabonye ikarita ya mbere ubwo yakururaga Yerson Mosquera, hanyuma akora ikosa risa n’iryo kuri Emmanuel Agbadou nyuma y’iminota mike.
Ubwo yabazwaga niba yari yamwihanangirije nyuma yo kubona ikarita ya mbere, Maresca yagize ati “Yego, namubwiye inshuro nk'enye cyangwa eshanu ngo agume hamwe, yitonde. Ariko Liam ni umukinnyi iyo ari mu kibuga akina nk’aho ari wenyine, rimwe na rimwe ntamenya kumva ibyo abandi bamubwira.”
Delap azasiba umukino wa shampiyona uzahuza Chelsea na Tottenham Hotspur ku wa Gatandatu, mu gihe uyu mutoza yakomeje avuga mu makarita abakinnyi be bamaze iminsi babona harimo ayo yumva impamvu yayo.
Ati "Yego, ikarita yari yo rwose ntabwo batwibye. Ni ikosa ry’ubuswa twari gukumira. Ntekereza ko nka Robert Sánchez yakoze ikosa rikomeye kuri Brighton, cyangwa Trevoh Chalobah kuri Manchester United, ibyo ndabyumva. Ariko nka Malo Gusto kuri Nottingham Forest n’iyi ya Liam uyu munsi, ayo ni amakarita tugomba kwirinda.”
Leave a Comment