Etincelles yambuye amanota Rayon Sports i Kigali
Etincelles yambuye amanota Rayon Sports i Kigali
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugorwa no kubona intsinzi yikurikiranya, nyuma yo kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.

Uyu mukino wari ufite umwihariko ukomeye kuko ari wo wa mbere Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatozaga kuva yahabwa inshingano zo gutoza Gikundiro.

Mu minota ya mbere y’umukino, Rayon Sports yagaragaje inyota yo gufungura amazamu kare. 

Ku munota wa 15, Musore Prince yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Nshimirimana Emmanuel ’Kabange’, ariko ateye ishoti umupira ujya hanze y’izamu.

Nubwo Rayon Sports yageragezaga guhererekanya neza hagati mu kibuga, uburyo bwo kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Etincelles bwakomeje kugorana.

Ku munota wa 38, abakunzi ba Rayon Sports bikanze igitego ubwo Rushema Chris yashyiraga umupira mu rushundura awukuye kuri ’Coup Franc’ yari itewe na Ndayishimiye Richard, gusa umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira, igitego kirangwa. 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Bavuye mu karuhuko, Rayon Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe. 

Ku munota wa 50 gusa, rutahizamu Asman Ndikumana yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Etincelles ntiyamenya uko umupira ugeze mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa, umutoza wa Etincelles FC, Masudi Juma, yakoze impinduka zihuse mu rwego rwo gushaka uko yakwishyura. 

Ku munota wa 59, yakuyemo Robert Mukoghotya yinjiza Ishimwe Djabilu.

Izi mpinduka zahise zitanga umusaruro kuko nyuma y’iminota icyenda gusa yinjiye mu kibuga (ku munota wa 68), Ishimwe Djabilu yishyuriye Etincelles FC igitego. 

Ni ku mupira mwiza yahawe na Niyonkuru Sadjati wari wazamukanye umupira akawinjiza mu rubuga rw’amahina, ahereza Djabilu wari uhagaze wenyine ahita awohereza mu izamu.

Rayon Sports yakoze ibishoboka byose mu minota 10 ya nyuma kugira ngo ibone igitego cy’intsinzi, ariko ubwugarizi bwa Etincelles buhagarara neza.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 21. Iyi kipe irarushwa amanota umunani na Police FC iri ku mwanya wa mbere.

Ku ruhande rwa Etincelles FC, inota rimwe yakuye i Kigali ni ingenzi nubwo ikiri mu makipe ahataniye kutamanuka, aho iri ku mwanya wa 17 n’amanota 11, ikaba ikomeje urugamba rwo kwikura mu murongo utukura mbere y’uko imikino ibanza isozwa.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Kiyovu Sports na yo yaguye miswi na Amagaju FC banganya 0-0.

Shampiyona irakomeza ku munsi w’ejo, aho Musanze FC izakira Gorilla FC saa Cyenda.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now