FERWAFA igeze kure ibiganiro byo kuzana VAR mu Rwanda
FERWAFA igeze kure ibiganiro byo kuzana VAR mu Rwanda
Umunyamabanga w’Agateganyo wa FERWAFA, Mugisha Richard, yatangaje ko mu mwaka utaha w’imikino bishoboka ko u Rwanda ruzatangira gukoresha ikoranabuhanga rya VAR, mu rwego rwo kunoza imisifurire no kugabanya amakosa akunze kugaragara mu mikino ya shampiyona.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, ubwo yasobanuraga ibyashingiweho hatangwa ibihano byahawe abasifuzi bakoze amakosa. Abo bahanwe ni Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, Mugabo Eric na Habumugisha Emmanuel kubera amakosa bakoze mu mikino baheruka kuyobora.

Mugisha yavuze ko FERWAFA iri kuganira na FIFA kugira ngo u Rwanda rubashe gutangiza ikoreshwa rya VAR, ashimangira ko ibiganiro bigeze kure kandi ko hari icyizere ko umushinga ushobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha.

Ati: “Turimo kuganira na FIFA mu buryo bw'umushinga witwa 'FIFA Forward' ndetse n'amavugurura ageze kure mu buryo bujyanye no kuba twabisaba, ko twahabwa ikoranabuhanga rya VAR FIFA yavumbuye. Nibiramuka bigenze neza nk'uko tubyifuza, uyu mushinga ukemezwa kandi ubushobozi bubonetse, twifuza ko watangira gukorwa mu mwaka utaha w’imikino. Urebye uko imikino yacu itegurwa, ushobora gusanga VAR enye zigendanwa zadufasha.”

Uretse gahunda ya VAR, Mugisha yavuze ko FERWAFA igiye gusinyana amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hagamijwe gukumira no gukurikirana ibyaha bikorerwa mu mupira w’amaguru, cyane cyane ibijyanye n’ifirimbi.

Ati: “Hari amasezerano ari hafi gusinywa hagati ya FERWAFA na RIB, kugira ngo igihe habonetse icyaha cyakorwa mu misifurire cyangwa ahandi mu mupira, kigezwe n'urwo rwego. Ni icyemezo kizafasha mu kurwanya ruswa no gutuma imisifurire irushaho kubamo ubunyangamugayo.”

Isinwa ry'aya masezerano hagati ya FERWAFA na RIB rizaba mu mpera z'uku kwezi cyangwa mu ntangiriro z'Ugushyingo.

Mugisha yavuze ko impamvu yo kwiyambaza uru rwego ari uko hari ibyaha bikorwa n’abakinnyi cyangwa abandi bafatanya bigorana kuvumbura, nko gutega cyangwa kugena ibiva mu mukino mbere y'uko uba (match fixing), bityo bikaba bisaba ubufatanye bwa RIB kugira ngo bikurikiranwe mu buryo bwisumbuyeho.

Mu bindi bizakorwa mu kurwanya abica nkana imikino ya Shampiyona, harimo ubufatanye na kompanyi zitanga serivisi zo gutega.

Yagize ati "Ikipe A ishobora kuba yakinnnye n'ikipe B. Wenda reka mbahe urugero rworoshye: bavuze ko ku munota wa 30 Ruvuyanga [urugero] ari bubone ikarita y'umutuku, abantu 300 cyangwa 100 bakabigura. Wowe ubwawe nk'umuntu ufite iyo mibare ivuye muri iyo kompanyi itega, birakwereka ko abo bantu bashobora kuba bafite icyo bizeye. Icyo cyizere se kirava kuri nde? Byanze bikunze gishobora kuba kiri buve ku musifuzi. Kugira ngo tubigereho rero [kurandura 'match fixing'], ni yo mpamvu hagomba kubaho ubwo bufatanye."

Muri rusange, gahunda ziri gutegurwa na FERWAFA zitezweho kuzana impinduka mu migendekere myiza ya ruhago Nyarwanda, haba mu rwego rw’imisifurire, mu kurwanya ibyaha bifitanye isano nawo, ndetse no mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, nk’uko bimeze mu bindi bihugu.
Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Leave a Comment
Trending Now