Uyu mwanzuro watangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na FERWAFA, uhagaritse impaka zari zimaze iminsi zikurura umwuka mubi hagati ya Mukura VS, Intare FC ndetse na APR FC yaguze uyu mukinnyi muri Mutarama 2026.
Intandaro y’uru rubanza yaturutse ku kirego cya Mukura VS yareze Intare FC, ivuga ko yagurishije Ishimwe Abdul muri APR FC kandi ari umukinnyi wayo yaguze burundu kuva muri Kanama 2025. Mukura VS yavugaga ko yari yujuje ibyo yasabwaga byose mu masezerano y’ubugure.
Gusa, nyuma yo guterana ku wa Kabiri no gusesengura amakuru yatanzwe na Mukura VS muri ‘FIFA Transfer Matching System’ ndetse no muri ‘FERWAFA Connect’, Urwego rw’Ubukemurampaka rwasanze ibivugwa n’iyi kipe y’i Huye nta shingiro bifite.
Mu isesengura ryakozwe, byagaragaye ko mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, Ishimwe yakiniye Mukura VS nk’intizanyo ya Intare FC.
Ikibazo cyaje kuzamo urujijo mu mwaka wa 2025/2026, ubwo Mukura VS yandikishaga uyu mukinnyi nk’uwayo, ikanamusinyisha amasezerano y’imyaka itatu.
Urwego rw’Ubukemurampaka rwasanze Mukura VS yarasinyishije uyu myugariro izi neza ko agifite amasezerano y’imyaka ibiri muri Intare FC. Byongeye, ubwo Mukura yasinyaga amasezerano n’Intare FC yo kumugura, yari yarahishe ko yamaze kumusinyisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nubwo Mukura VS yaje kwishyura Intare FC, FERWAFA yasanze yarabikoze itinze kandi n’igihe yishyuraga yari izi neza ko mu mategeko umukinnyi ari uw’Intare FC.
Ibi byatumye Intare FC mu minsi yashize yandikira Mukura iyimenyesha ko amasezerano aseshwe kubera kutubahiriza ibyo bumvikanye, bityo igomba gusubizwa umukinnyi wayo.
Hashingiwe kuri ibyo bimenyetso, FERWAFA yanzuye ko Ishimwe Abdul atigeze aba umukinnyi wa Mukura VS mu buryo bwemewe, bityo ko ubwo yagurwaga na APR FC yari akibarizwa mu Intare FC.
Kuri ubu, uyu mukinnyi ari kumwe n’Ikipe y’Ingabo (APR FC) iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona, aho yakira Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu Saa Moya z’ijoro kuri Stade Amahoro.
Leave a Comment